Ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, North West w'imyaka 12, akaba ari imfura ya Kim Kardashian n’uwahoze ari umugabo we Kanye West, yafunguye konti ye ya Instagram akoresha izina @northwest, ashyiraho ifoto ye ya mbere. Iyi foto igaragaramo North yambaye t-shirt ya Balenciaga iriho igishushanyo, ijipo ngufi y’umukara n’inkweto zigezweho, nubwo ifoto ubwayo itagaragara neza.
Yanditse munsi y’iyo foto amagambo agira ati: “first post” (post ya mbere). Ku rukuta rwe, North yasobanuye ko atari we uyobora konti ye wenyine, aho muri bio ye handitse ngo: “account managed by parents” bisobanuye ko konti icungwa n’ababyeyi.
Uretse iyo foto ya mbere, North yanashyize ku nkuru igaragaraho amasaha 24 (Instagram Stories) amafoto n’amavidewo agaragaza we n’inshuti ze ebyiri bambaye imisatsi y’amabara atandukanye (wigs), mu buryo bwo kwidagadura. Mu masaha macye amaze kuri Instagram, amaze kugeza abamukurikira barenga ibihumbi 250.
Nubwo North amaze imyaka mike ashyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga binyuze kuri konti ya TikTok ahuriraho na nyina, @kimandnorth, yafunguwe mu 2021, se Kanye West ntiyahwemye kugaragaza ko atabyishimiye. Kanye yakunze kunenga ko North n’abandi bana be — Saint (10), Chicago (7), na Psalm (6) — bagaragara ku mbuga nkoranyambaga.
Mu 2022, Kanye yashyize ubutumwa kuri Instagram anenga Kim Kardashian nyuma y’uko North, wari ufite imyaka umunani icyo gihe, agaragaye muri TikTok aririmba indirimbo “Emo Girl” ya Machine Gun Kelly ari kumwe na mubyara we Penelope Disick.
Yagize ati: “Nabivuganye na Kim kuri telefoni maze mubwira guhagarika kuntera agahinda akoresheje ibi bya TikTok.”
Yongeyeho ati: “Ndi se. Nzi ko mutubaha ababyeyi b’abagabo n’agaciro k’umuryango, kandi itangazamakuru rishaka guteza imbere ibintu bimwe. Navuze nti: sinzemera ko umukobwa wanjye akoreshwa na TikTok cyangwa Disney. Mfite ijambo.”
Nyuma y’aya magambo, Kim Kardashian nawe yasubije abinyujije ku nkuru ze za Instagram, avuga ko amagambo Kanye amwibasira ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru amubabaza kurusha TikTok zose North yashyiraho.
Yavuze ko nk’umubyeyi umwitaho cyane kandi umutunga, akora ibishoboka byose ngo arinde umukobwa we, ariko nanone akamuha umwanya wo kugaragaza impano ye mu buryo abikunda, abikora abifashijwemo n’abantu bakuru, kuko bimushimisha.
Uku kwinjira kwa North kuri Instagram kandi kuje nyuma y’uko we na nyina bagiye banengwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambaro North aherutse kugaragaramo iherutse.
Mu Ukwakira, North yagaragaye kuri TikTok yambaye imisatsi miremire y’ubururu, tatuwaje z’igihe gito ku maso, impeta yo mu mazuru, amaso y’amabara n’amenyo y’umurimbo (grillz), mu gihe yari kumwe n’inshuti ze bari bambaye mu buryo busa.
Nyuma yo kunengwa n’abantu benshi, konti ya TikTok ya Kim na North yasubije ivuga ko iki kibazo atari kinini na gato. Kim yaje no gutangaza ko ayo magambo yo gusubiza abanenga yanditswe na North ubwe.
Mu kiganiro Kim yagiranye na Complex GOAT Talk, yasobanuye ko North atajya akoresha TikTok ku giti cye, ko abikora akoresheje telefoni ya Kim kandi abanje kubisabira uruhushya. Yongeyeho ko North ubwe ari we wagiye asubiza amagambo amunenga, avuga ati: “Iki si ikibazo gikomeye.”
Kim yasobanuye ko imyambarire ya North yari iy’igihe cya Halloween, ko we n’inshuti ze bakunda kwambara no kwigana imisusire itandukanye, kandi ko byose byari iby’igihe gito kandi by’umukino gusa nk'uko bitangazwa na Toofab mu nkuru yanifashishijwe na TMZ.


North West yatangiye gukoresha urubuga rwa Instagram
