Umukobwa wa Joe Biden yasabye gatanya n’umugabo we Dr. Krein nyuma y’imyaka 13 babana

Imyidagaduro - 13/08/2025 8:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukobwa wa Joe Biden yasabye gatanya n’umugabo we Dr. Krein nyuma y’imyaka 13 babana

Nk’uko byemejwe na Page Six, Ashley — umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, n’uwahoze ari First Lady Jill Biden — yandikiye Urukiko rwa Philadelphia Court of Common Pleas kuri uyu wa Mbere asaba gusesa uwo mubano.

Nyuma yo gutanga ubusabe bwa gatanya, Ashley w’imyaka 44 yashyize kuri Instagram Stories ifoto imugaragaza agenda mu busitani atanga ikimenyetso cya “thumbs-up”, ibintu byasaga no kwishimira icyo cyemezo, nk’uko Philadelphia Inquirer ibivuga. Iyi foto yaje gusibwa, ariko yari ishyizweho indirimbo “Freedom” ya Beyoncé.

Nk'uko tubicyesha New York Post na Page Six, biravugwa kandi ko yashyizeho amagambo agaragaza ubutumwa bw’amayobera, aherekejwe n’indirimbo “Freedom Time” ya Lauryn Hill, agira ati: "Kwinjira mu buzima bushya bisaba imipaka mishya n'imyitwarire mishya, itazigera isa cyangwa isobanurwa nk'uko byahoze mbere".

Ashley na Dr. Krein, ubu ufite imyaka 59, basezeranye muri Kamena 2012 mu rusengero rwa St. Joseph on the Brandywine Roman Catholic Church ruri i Greenville, Delaware — ari na rwo yabatirijwemo. Muri uwo muhango, bahuje imigenzo ya Gatolika ya Ashley n’iy’Abayahudi ya Dr. Krein.

Joe Biden w’imyaka 82 ni we wamutambukanye mu rusengero, yambaye ikanzu idozwe na Vera Wang mu buryo bwa “mermaid gown”. Mbere y’ubukwe, Joe, wari Visi Perezida icyo gihe, yabwiye People Magazine ko yifuzaga “gukora imyitozo yo kugenda mu nzira nyabagendwa” kugira ngo abashe “kubikora neza” ku munsi w’ubukwe bw’umukobwa we.

Yongeraho ati: “Ntekereza nti ‘Mana we, umukobwa wanjye muto! Ibi byanyuze vuba cyane.

Joe Biden kandi yabyaranye n’uwahoze ari umugore we wa mbere, Neilia Biden, abahungu babiri — Beau, witabye Imana afite imyaka 56,  na Hunter w’imyaka 55. Uwo muryango kandi wahuye n’akababaro gakomeye mu 1972, ubwo bahuraga n’impanuka y’imodoka yahitanye Neilia n’umukobwa wabo Naomi wari ufite umwaka umwe gusa.

Ashley Biden yasabye gatanya n'umugabo we bari bamaranye imyaka 13

Ashley na Dr. Krein basezeranye muri Kamena 2012

Joe Biden hamwe n'umukobwa we Ashley ku munsi w'ubukwe bwe na Dr Krein


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...