Umukobwa wa Dangote yahishuye icyihishe inyuma y’icyemezo cyo guhitamo Isoko ry’Imigabane rya London

Ubukungu - 29/07/2026 8:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukobwa wa Dangote yahishuye icyihishe inyuma y’icyemezo cyo guhitamo Isoko ry’Imigabane rya London

Umukobwa w’umuherwe wa mbere ku mugabane w'Afurika, Aliko Dangote, witwa Mariya Dangote, yatangaje ko sosiyete ya Dangote Cement Plc yahisemo gushyira imigabane yayo ku isoko ry’imigabane rya London (London Stock Exchange) aho kuyishyira ku isoko rya Dubai, kubera ko isoko rya London ritanga uburyo bwihuse bwo kugurisha imigabane ndetse rikaba rifite ubushobozi bwo gukurura abashoramari benshi ku rwego mpuzamahanga.

Dangote Cement, ari na yo sosiyete nini ikora sima muri Afurika, irateganya gutangira gucuruza imigabane yayo mu Bwongereza (London) bitarenze muri Nzeri 2026.

Ibi bizaba ari urutonde rwa kabiri rw’imigabane (secondary listing), mu gihe isoko ryayo rikuru rizakomeza kuba irya Nigeria, aho isanzwe icururizwa ku Nigerian Exchange.

Nk’uko Mariya Dangote yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Bloomberg, impamvu nyamukuru bahisemo London ni uko amategeko mashya agenga isoko ry’imari mu Bwongereza yorohereje ibigo mpuzamahanga kwinjira kuri iri soko.

Yongeyeho ko imigabane ishobora kugurishwa no gucuruzwa mu buryo bwihuse kurusha uko byari kugenda ku yandi masoko mpuzamahanga arimo Dubai.

Iki cyemezo gifite intego yo korohereza ibigo by’ishoramari n’abashoramari bo mu Burayi na Amerika kugura imigabane ya Dangote Cement mu mafaranga mpuzamahanga, bitabaye ngombwa kubanza guhindura amafaranga cyangwa kunyura mu nzira zigoranye zo kwishyura zibaho ku masoko yo muri Afurika.

Dangote Cement ifite agaciro k’isoko karenga miliyari 11 z’amadolari ya Amerika, ikorera mu bihugu 11 bya Afurika kandi ifite ubushobozi bwo gukora toni miliyoni 55 za sima buri mwaka.

Iyi sosiyete ifite intego yo kongera ubwo bushobozi bukagera kuri toni miliyoni zirenga 80 bitarenze mu mwaka wa 2030.

Amakuru agaragaza ko isosiyete ishobora kugurisha hafi 10% by’imigabane yayo ku bashoramari b’ibigo bikomeye byo hanze y’Afurika. Ibi byitezweho kongera ubushobozi bwo kubona imari yo gukomeza kwagura ibikorwa byayo no gukomeza guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Iki gikorwa kiri mu mugambi mugari wa Dangote Industries wo gushyira ibindi bigo byayo ku masoko y’imigabane. Harimo uruganda rutunganya peteroli rwa miliyari 20 z’amadolari ya Amerika ndetse n’uruganda rukora ifumbire mvaruganda, na byo biteganyijwe kuzashyirwa ku masoko y’imigabane mu gihe kiri imbere.

Ubwo yari mu kiganiro na School of Hard Knocks, Aliko Dangote yavuze ko umutungo we ukunze kubarwa n’ibigo nka Forbes uba uri munsi y’uwo afite mubyukuri, kubera ko ibyinshi mu bigo bye bitarashyirwa ku masoko y’imigabane. Yagize ati: "Ibikorwa byacu byinshi ntibirashyirwa ku isoko ry’imigabane, ariko igihe kizagera bishyirweho.”

Abasesenguzi bavuga ko kwinjira kwa Dangote Cement ku Isoko ry’Imigabane rya London bizatuma sosiyete irushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, byorohereze abashoramari mpuzamahanga kuyishoramo imari, ndetse binongere icyizere ku masoko y’imari muri Afurika.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...