Umukobwa wa Brigitte Macron ari gukundana n’umusore arusha imyaka 20, inkuru ihura n’amateka ya nyina

Urukundo - 02/09/2026 1:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Umukobwa wa Brigitte Macron ari gukundana n’umusore arusha imyaka 20, inkuru ihura n’amateka ya nyina

Tiphaine Auzière, umukobwa w’imyaka 42 wa Brigitte Macron, umugore wa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yagaragaje ku mugaragaro umubano w’urukundo afitanye na Antoine Lecomte, umusore w’imyaka 22. Iyi nkuru yavugishije benshi bavuga ko ateye ikirenge mu cya nyina, urusha Perezida Macron imyaka hafi 25.

Uru rukundo rwatangiye kuvugwa cyane kubera itandukaniro ry’imyaka 20 riri hagati yabo, ndetse n’uko uhura mu buryo butangaje n’amateka y’urukundo rwa nyina, Brigitte Macron, na Perezida Emmanuel Macron.

Tiphaine Auzière n’umukunzi we bashyize hanze amashusho n’amafoto y’urugendo bagiriye i Amsterdam mu Buholandi, aho bagaragaye bari kumwe mu bikorwa bitandukanye.

Bageze muri Amsterdam nyuma yo gukora urugendo mu modoka yabugenewe yo gutemberamo, basura ahantu hatandukanye ndetse banitabira imurikabikorwa.

Antoine Lecomte na we yashyize amashusho y’urwo rugendo ku mbuga nkoranyambaga, ayaherekeresha amagambo agira ati “48h in ’Dam with Madam”, agaragaza ko bari bamaranye amasaha 48 muri Amsterdam.

Amakuru y’ibinyamakuru byo mu Bufaransa avuga ko aba bombi bahuye mu mpeshyi ya 2026 i Le Touquet, ahantu hakunze gutembererwa n’umuryango wa Macron.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Mail, Lecomte w’imyaka 22 ni umunyeshuri mu ishuri ry’ubucuruzi, akaba anakora umwuga ujyanye na kitesurfing ndetse akaba n’umushoramari ukiri muto.

Itandukaniro ry’imyaka ryatumye abantu babagereranya na Brigitte Macron

Umubano wa Tiphaine na Antoine wihariye cyane mu maso y’abawubonye, kuko Tiphaine arusha Antoine imyaka 20.

Ibi byatumye ibitangazamakuru byinshi bihita biwugereranya n’umubano wa nyina, Brigitte Macron, na Emmanuel Macron, na bo bafite itandukaniro ry’imyaka irenga 24.

Brigitte na Emmanuel bahuye mu myaka ya 1990 ubwo Emmanuel Macron yari akiri umunyeshuri w’imyaka 15, naho Brigitte yari umwarimu we. Nyuma y’imyaka, bakomeje umubano wabo, baza gushyingiranwa muri 2007.

Ni yo mpamvu ibinyamakuru byo mu Bufaransa byagaragaje ko umubano mushya wa Tiphaine ushobora kwibutsa abantu amateka y’urukundo rwa nyina.

Ikinyamakuru Gala cyatangaje ko abantu bari hafi ya Tiphaine na Antoine bavuga ko bahise bumva bakundanye, cyane cyane bitewe n’uko bose bakunda gutembera, kwihangira imirimo banakunda ibikorwa bishimishije.

Umwe mu nshuti zabo yavuze ko Antoine ari umuntu ukunda gutinyuka no gushaka ibintu bishya, mu gihe Tiphaine na we agaragaza imico isa n’iya nyina yo gukurikiza ibyo umutima we umubwira.

Amakuru avuga kandi ko Tiphaine yamaze kumenyekanisha Antoine ku bana be babiri, ibintu bivugwa ko bitari byarigeze bigaragara ku bandi bakunzi yari yaragize kugira mbere.

Brigitte Macron ngo ashyigikiye umubano w’umukobwa we

Brigitte Macron, ubu ufite imyaka 73, bivugwa ko yakiriye neza umubano mushya w’umukobwa we.

Umuntu wo hafi ya Tiphaine yabwiye Gala ko Brigitte yishimiye kubona umukobwa we yongeye kugira ibyishimo, avuga ko icy’ingenzi kuri we ari ukubona umukobwa we anezerewe.

Uyu mubano mushya wa Tiphaine Auzière uje nyuma y’itandukana rye na Cyril Hanouna, umunyamakuru wa televiziyo yo mu Bufaransa, ryavuzwe muri Gicurasi 2026.

Tiphaine ni umunyamategeko kandi akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Ni umwana muto mu bana batatu ba Brigitte Macron.

Umubano we na Antoine Lecomte ukomeje gukurura amatsiko mu Bufaransa, cyane cyane kubera itandukaniro ry’imyaka riri hagati yabo ndetse n’isano abantu bakomeje kubona hagati y’inkuru yabo n’amateka y’urukundo rwa Brigitte Macron na Emmanuel Macron.

Tiphanie n'umukunzi we arusha imyaka 20

Brigitte Macron n'umukobwa we Auzière 

Perezida Emanuel Macron na Auzière

Perezida Emmanuel Macron n'umugore we Brigitte Macron  umurusha imyaka 24


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...