Umukobwa uhataniye kuba Miss Grand Thailand yagowe n’amenyo ku rubyiniro

Imyidagaduro - 28/03/2026 11:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukobwa uhataniye kuba Miss Grand Thailand yagowe n’amenyo ku rubyiniro

Mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Grand Thailand rikomeje kubera i Bangkok muri Thailand, umwe mu bakobwa baryitabiriye yakoze benshi ku mutima nyuma yo kugaragaza ubunyamwuga mu bihe bitari byoroshye.

Kamolwan Chanago w’imyaka 18 y’amavuko, yagize ikibazo cyihariye ubwo yari ari gutanga ijambo rye mu ijonjora rya Miss Grand Thailand 2026 ryabaye ku wa 25 Werurwe 2026.

Mu gihe yari akomeje kuvuga, amenyo y’amakorano (veneers) yari yambaye yaje kurekurana, bituma amagambo ye asa n’ahindutse.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa agaragara ahindukira byihuse akayatunganya (amenyo), mbere yo kwisubiraho akagaruka ku rubyiniro afite isura ituje, ubundi agatangira urugendo rwe nk’uwerekana imideli nta kintu na kimwe kimuhungabanije.

Yari yambaye ikanzu ishashagirana y’ibara ryerurutse iriho n’umwambaro w’ubwoya ku ntugu, akomeza kumwenyura no kwiyereka abakurikiranaga irushanwa. Yasoje anyuze imbere y’imbaga y’abantu bamwakiriye n’amashyi menshi, benshi batangazwa n’uburyo yitwaye nk’umunyamwuga.

Bamwe mu bari aho batangaje ko uburyo yakemuye icyo kibazo ari ubwa mbere babonye umuntu abyitwaramo gutyo.

Umwe yabwiye ikinyamakuru People ati “Yabyitwayemo neza kurusha uko benshi muri twe twabyitwaramo mu gihe twagize ikibazo cyoroheje nko kutunganya umusatsi.”

Undi we yavuze ko nubwo byari biteye isoni, byari igitangaza kubona akomeza nta kintu kimubayeho.

Abategura irushanwa rya Miss Grand International batangaje ko icyo kibazo cyari gito kandi kitari giteganyijwe, ariko bashimangira ko Chanago yakigaragarijemo icyizere n’ubunyamwuga, bituma igikorwa gikomeza nta nkomyi.

Iri rushanwa rihuza abakobwa 77 bo muri Thailand, bahatanira ikamba rya Miss Grand Thailand 2026, uzegukana iri kamba akaba azahagararira igihugu cye mu marushanwa ya Miss Grand International 2026 azabera mu Buhinde mu Ukwakira 2026.

Umuhango usoza iri rushanwa uteganyijwe ku wa 28 Werurwe 2026, ukazabera muri MGI Hall i Bangkok.

Nubwo amenyo yamugoye ku rubyiniro, Kamolwan Chanago yakomeje nk’aho nta cyabaye, yigaragaza nk’umunyamwuga nyakuri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...