Umukobwa Chriss Eazy yahamagaye mu kiganiro kuri telefoni ni nde?

Imyidagaduro - 15/06/2026 10:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukobwa Chriss Eazy yahamagaye mu kiganiro kuri telefoni ni nde?

Mu minsi ishize, umuhanzi nyarwanda Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu kiganiro ari kuvugana kuri telefoni n’umukobwa yavuze ko yihebeye, ndetse anamuririmbira mu buryo bwatumye benshi bemeza ko urukundo rwamaze kumwiharira umutima.

Ibi byabereye mu kiganiro yagiranye na IGIHE Sports, aho yemeye ko ari mu rukundo ariko akirinda gutangaza amazina y’umukobwa bakundana. Yavuze ko ari umukobwa mwiza kandi ko amushimira uburyo amuba hafi mu buzima bwe bwa buri munsi.

Agace k’iki kiganiro Chriss Eazy avugana n’umukunzi we kuri telefoni katangiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri TikTok, aho bamwe mu bakoresha izi mbuga bahise bahuza uwo mukobwa na Umuhoza Pascaline, bavuga ko ari we bashobora kuba bari mu rukundo.

Ibi byakomeje kuvugwa cyane kuko atari ubwa mbere amazina ya Chriss Eazy na Umuhoza Pascaline ahuzwa. Mu myaka ibiri ishize, hagiye hagaragara amakuru n’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko aba bombi baba bakundana, nubwo nta n’umwe muri bo wigeze abyemeza cyangwa ngo abihakane mu buryo bweruye.

Umuhoza Pascaline usanzwe uzwi cyane nyuma yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, kuri ubu abarizwa muri Poland, aho anakorera ibikorwa bitandukanye birimo no kuyobora ishami rya Kigali Protocol muri icyo gihugu.

Nubwo benshi bakomeje gushimangira ko umukobwa Chriss Eazy yahamagaye ari we, amakuru yizewe agera kuri InyaRwanda agaragaza ko atari ko bimeze.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kayumba Darina, inshuti ya hafi ya Umuhoza Pascaline ndetse wabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, yahakanye yivuye inyuma ayo makuru.

Yagize ati: "N'ubwo abantu bakomeje kubihuza ariko siko bimeze. Uriya mukobwa bavuganye si Umuhoza Pascaline, ndetse ntabwo bigeze bakundana."

Aya magambo asa n’ashyira iherezo ku byari bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bari bamaze gufata nk’ukuri ko Chriss Eazy n’Umuhoza Pascaline bari mu rukundo.

Nubwo kugeza ubu Chriss Eazy ataratangaza uwo mukobwa yihebeye, amakuru yatanzwe n’inshuti ya hafi ya Umuhoza Pascaline agaragaza ko umukobwa yumvikanye avugana n’uyu muhanzi mu kiganiro atari we, ndetse ko nta mateka y’urukundo yigeze abahuza nk’uko byakomeje kuvugwa n’abatari bake.

Icyakora, ibi ntibyabujije abakunzi ba Chriss Eazy gukomeza kwibaza uwo mukobwa yaba ari we, cyane ko uyu muhanzi yakomeje kubigira ibanga rikomeye, ibintu byarushijeho kongera amatsiko ku buzima bwe bw’urukundo.

Ku ruhande rw’umuziki, Chriss Eazy ari kwitegura gutaramira mu Karere ka Huye, ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2026 mu gutangiza uruharerekane rw’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizabera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Ibi bitaramo bigiye kuba ku nshuro ya Karindwi, bizaririmbamo kandi Ross Kana, Marina, Kevin Kade, Kenny Sol, Bushali, Davis D na Platini uzaba uhagarariye Dream Boys.

Umuhoza Pascaline wavuzwe mu rukundo na Chriss Eazy mu myaka ibiri ishize, byatangajwe ko atari we bavuganye mu kiganiro


Chriss Eazy aherutse kugaragaza ko ari mu rukundo n’umukobwa wamubaye hafi mu bihe byo kubura umubyeyi we


Umuhoza Pascaline muri iki gihe abarizwa muri Poland, ari naho akurikirana amasomo ye

Ku mbuga nkoranyambaga, Amafoto n'amashusho bya Chriss Eazy byahujwe na Umuhoza Pascaline, bamwe batekerezaga ko bakundana

Kayumba Darina wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, yatangaje ko nta rukundo rwigeze rubaho hagati ya Chriss Eazy na Umuhoza Pascaline


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...