Umukirigitananga Esther Niyifasha yakoze ubukwe n’umusore wo muri Suède (AMAFOTO)

Imyidagaduro - 14/08/2026 4:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Umukirigitananga Esther Niyifasha yakoze ubukwe n’umusore wo muri Suède (AMAFOTO)

Mu buzima bw’umuntu, hari ibihe biba amateka atazibagirana, ibihe bihuza urukundo, inzozi n’icyizere cy’ejo hazaza. Kuri Esther Niyifasha, wamamaye mu gucuranga inanga no guteza imbere umuco nyarwanda, tariki 15 Kanama 2026 yabaye umunsi wanditse amateka mashya mu rugendo rwe, ubwo yemeraga kurushinga na Giraneza David, umunyarwanda usanzwe atuye mu gihugu cya Suède.


Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali, aho imiryango y’impande zombi, inshuti n’abavandimwe bahuriye mu byishimo byo guhamya urukundo rwari rumaze imyaka irenga ibiri rukura, rukagera ku cyemezo cyo kubaka urugo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2026, habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Romantic Garden ku Gisozi, ukurikizwa no gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Ntora, ahantu hafite amateka yihariye kuri aba bombi kuko ari naho berekaniwe nk’abagiye kurushinga ku wa 14 Ukuboza 2025.

Abari bitabiriye ibi birori babibonagamo urukundo rwubakiye ku bwubahane, ubusabane n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda.

Mu muco usanzwe urangwa no gushimira abaherekeje umuntu mu rugendo rw’ubuzima, David Giraneza yashimiye ababyeyi, inshuti n’abavandimwe abaha impano zitandukanye, ndetse na Esther Niyifasha abigenza atyo, agaragaza ko urugo rwiza rutangirira ku gushimira no guha agaciro abantu.

Esther Niyifasha ni umukobwa w’imyaka 26, umuhererezi mu bana umunani. Uretse kuba yarubatse izina mu muziki gakondo, ni umwe mu rubyiruko rwahisemo guhuza amashuri n’impano.

Yize icungamari muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), nyuma akomeza amasomo ajyanye n’imicungire y’imishinga muri Kaminuza ya Kigali (UoK), mu gihe yakomezaga urugendo rwo guteza imbere inanga.

Mu myaka mike amaze mu muziki, Esther yagaragaje ko inanga ishobora kurenga imbibi z’u Rwanda ikagera ku ruhando mpuzamahanga. Muri Kanama 2024, yanditse amateka ubwo yitabiraga iserukiramuco rya Kölbingen Festival mu Budage, aho yaserukiye umuco nyarwanda binyuze mu gucuranga inanga.

Ku bamukurikiranira hafi, Esther si umugore ucuranga gusa, ahubwo ni umwe mu bakomeje guhindura imyumvire y’abakobwa n’abagore, abashishikariza kwitinyuka no kugaragaza impano zabo.

Yigeze kuvuga ko afite intego yo gukomeza gusigasira umuco nyarwanda no gutanga ubutumwa bw’icyizere ku rubyiruko, cyane cyane abakobwa.

Indirimbo ze zirimo “Urashoboye” na “Urumuri” zigaragaza iyo ntego, aho ahuza inanga n’ibindi bikoresho bya muzika nk’igitari, akerekana ko umuco ushobora kugendana n’ibihe bishya utatakaje agaciro kawo.

Ubukwe bwa Esther Niyifasha na Giraneza David ntibwabaye inkuru y’urukundo gusa, ahubwo bwabaye n’ikimenyetso cy’urugendo rw’umukobwa wahisemo kubaka ejo hazaza he yubakiye ku muco, impano n’indangagaciro.

Mu gihe atangiye ubuzima bushya bw’urugo, abakunzi b’umuziki gakondo bakomeje kumubonamo umwe mu bantu bafite uruhare rukomeye mu gusigasira no kumenyekanisha inanga ku Isi.

Kuri Esther, inanga si igikoresho cy’umuziki gusa, ahubwo ni ururimi rw’umuco, ubutumwa bw’amahoro n’umurage ugomba gukomeza kubaho no mu bihe bya none.

Uyu munsi, Esther Niyifasha yatangiye urugendo rushya nk’umugore, ariko kandi akomeza kuba umwe mu bahagarariye umuco nyarwanda, akawugeza kure, mu ndirimbo, mu inanga no mu buzima bwe bwa buri munsi.


Esther Niyifasha n’umugabo we Giraneza David bahamije isezerano ry’urukundo, batangira urugendo rushya rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore


Nyuma y’imyaka irenga ibiri mu munyenga w’urukundo, Esther Niyifasha na Giraneza David bahisemo kubana akaramata


Umukirigitananga Esther Niyifasha n’umugabo we Giraneza David mu byishimo by’umunsi udasanzwe wanditse igice gishya mu buzima bwabo


Esther Niyifasha n’umugabo we Giraneza David bishimira intambwe nshya y’urukundo rwabo, nyuma yo guhamya isezerano ryo kubana akaramata

Urukundo rwabo rwageze ku rundi rwego: Esther Niyifasha na Giraneza David batangiye ubuzima bushya nk’umuryango

Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Audia Intore uzwi mu ndirimbo zirimo nka ''Inyenyeri", 'Isimbi ryanjye" n'izindi ari mu bashyigikiye Esther Niyifasha n'umukunzi we 

Papy Clever n'umugore we Dorcas bamamaye mu muziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batashye ubukwe bwa Esther na David

Umuhanzi Albert Niyonsenga wamamaye mu ndirimbo nka "Uri Uwera", "Tuyobore" n'izindi zinyuranye

Esther Niyifasha ari kumwe na Musaza we wamushyikirije 'Muramu' we mu muhango wabereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali





Esther Niyifasha yatangiye paji nshya mu buzima bwe, nyuma y'imyaka irenga itanu ari mu muziki gakondo

Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Peace Hozy uzwi mu ndirimbo nka "Ruhuka", "Uganze" n'izindi





AMAFOTO: Yak Nations Images


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...