Iyi ndirimbo iri mu zigize Album ya mbere uyu muhanzikazi amaze iminsi akoraho. Iriho indirimbo zivuga ku mahoro, ubumwe, icyizere, gushyigikirana, guhimbaza Imana, impanuro n’umurage.
Uyu muhanzikazi uzwi mu ndirimbo ‘Urashoboye’, avuga ko yanditse indirimbo ‘Ngira nkugire’ agira ngo akangurire abatuye Isi kurangwa n’urukundo, ndetse no gushyigikirana muri byose.
Mu kiganiro na INYARWANDA ati “Namaze kumenya ko buri muntu wese afite umwihariko we, ndetse akagira n'umugisha we. Kandi kuba uwo ariwe bikagira aho bimukura n'aho bimugeza. Iyo abyitwayemo neza bikamubera umugisha."
Esther avuga ko agamije kubwira buri wese, ko gushyigikirana ari byo bizana iterambere rirambye kandi ritajegajega, kuko ababiri bishe umwe.
Akomeza ati “Niba mugenzi wawe ageze ku ntsinzi ye mushyigikire umwereke urukundo, nawe igihe cyawe kizagera utsinde."
KANDA HANO UREBE WUMVE INDIRIMBO ‘NGIRA NKUGIRE’ YA ESTHER NIYIFASHA
Uyu muhanzikazi umaze kuririmba mu bitaramo bikomeye, avuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo abwitezeho guhindura benshi, kumuhesha amahirwe yo guseruka mu bitaramo bitandukanye nk’amaserukiramuco, kumuhuza n’abaterankunga bakomeye, ikamugeza ibwotamasimbi n’ibindi.
Ati “Ngira nkugire ibe intero n'inyikirizo Iwacu I Rwanda bigere n'imahanga! Amahoro aganze."
Mu mashusho y’iyi ndirimbo, harimo abakobwa babiri bamufashije b'ababyinnyi ba Kinyarwanda, aribo Dejoie na Blandine ndetse n'abahungu babiri, harimo Papy Israel ucuranga Xasophone na Accoustic ndetse na David ucuranga Jembe.
Uretse kuri Youtube, iyi
ndirimbo ‘Ngira nkugire’ iri no ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify, Apple
Music, iTunes, Boomplay n’izindi.
Esther Niyifasha yasohoye
amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ngira nkugire’
Esther yavuze ko yamaze kumenya
ko buri muntu wese afite umwihariko we ndetse akagira n'umugisha we
Dejoie, Blandine, Papy
Israel na David bafashije Esther Niyifasha mu ndirimbo ye KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NGIRA NKUGIRE’ YA ESTHER NIYIFASHA
