Uyu mukino uhuza ikipe yegukanye igikombe cy’Umugabane w’Iburayi cya Euro na Copa Amerika, kuri iyi nshuro uzahuza ikipe y’igihugu ya Argentine na Espagne.
Ubusanzwe wari kuzabera muri Doha mu gihugu cya Qatar tariki ya 27 z’uku kwezi ariko kubera ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwo hagati, hafashwe icyemezo cyo kuwimura.
Nyuma y’aho, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, UEFA, no muri Amerika y’Epfo, CONMEBOL, byatekereje ko wakinirwa kuri Santiago Bernabéu Stadium, ikibuga cya Real Madrid giherereye i Madrid muri Spain.
Icyakora, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentine ntiryabyemeye. Perezida waryo Claudio Tapia yavuze ko yifuza ko uyu mukino wabera ku kibuga cya Estadio Monumental cy’ikipe ya River Plate giherereye i Buenos Aires muri Argentine.
Tapia yavuze ko badashaka ko Spain ibona amahirwe yo gukinira mu rugo, ari na yo mpamvu bashyigikiye ko umukino ubera muri Argentina. Nyuma y'uko kumvikana aho uzakinirwa kuri ubu hafashwe umwanzuro ko uyu mukino usubikwa gusa ntabwo hatangajwe igihe uzakinirwa.
