Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yari yahisemo gukinira ku kibuga cya Rugende mu rwego rwo kwitegura kuzajya gukinira ku kibuga ikipe ya Amagaju FC ikiniraho ubwo bazaba bayisura ku munsi wa karindwi wa shmpiyona uzakinwa mu mpera z’iki Cyumweru.
Bigendanye n'imvura yaguye kuri iki gicamunsi ikibuga cya Rugende cyahise cyuzura amazi
Rwarutabura umufana w'imena wa Rayon Sports yari yamaze kugera ku kibuga
Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe yitegura imikino yo mu ntara ikorera imyitozo ku bibuga bitameze neza mu rwego rwo kumenyereza abakinnyi ibibuga batamenyereye.Ibi, babikoze mbere yo guhura na Sunrise FC batsinze igitego 1-0 nyuma yo kuba bari biteguriye ku kibuga cyo kwa Mironko