Umukino wa Rayon Sports na APR FC ugeze mu minota y’inyongera ku mbuga nkoranyambaga

Imikino - 29/04/2026 2:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Umukino wa Rayon Sports na APR FC ugeze mu minota y’inyongera ku mbuga nkoranyambaga

Umukino wa mbere uba utegerejwe na benshi mu Rwanda uhuza Rayon Sports na APR FC ugeze kure ku mbuga nkoranyambaga z’aya makipe.

Ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru Saa Kumi Nebyiri muri Stade Amahoro nibwo Rayon Sports izakira APR FC mu mukino wo ku munsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.

Mbere y’uko iminota 90 yo mu kibuga igera ubu urimo urakinirwa ku mbugankoranyambaga z’aya makipe yombi aho ikipe imwe irimo irakora ‘graphic ‘ n’indi igakora indi iyisubiza. 

Byarangiye Rayon Sports ikora graphic ya mbere iteguza umukino iriho umukinnyi wayo afite umuheto mu ntoki urimo umwambi ureba i Shyirongo aho APR FC isanzwe ikorera imyitozo ndetse ikaba iba ari naho iba iyo irimo iritegura imikino itandukanye.

Bukeye bwaho APR FC yahise isubiza ikora graphic ‘iriho intwaro kirimbuzi n’abakinnyi bayo babiri yabambitse imyenda y’Abasirikare yanditseho ngo Vana imiheto mu mujyi.

Nyuma y’ibi Ku munsi wejo APR FC yakoze graphic iriho Djibril Ouattara ahagaze yemye na rutahizamu mu Rayon Sports, Fall Ngagne gusa we apfukamye ameze nkurimo arasaba imbazazi. 

Kuri iyi 'graphic' hariho  ko mu mikino ibiri iheruka APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 7.

Rayon Sports mu gusubiza yahise  kkora indi iriho imodoka itwawe n’umutoza Haringingo yagonze umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib avuga ko afite ubwoba bwo kubona Stade Amahoro.

Mu mukino itanu ya shampiyona iheruka guhuza APR FC na Rayon Sports,APR FC yatsinzemo itatu naho banganya ibiri.

Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa Kane n’amanota 47 mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 55.

Uguhangana gukomeye hagati ya Rayon Sports na APR FC binyuze kuri za graphic bashyira ku mbugankoranyambaga kurakomeje






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...