Umukino wa Mike Tyson na Floyd Mayweather muri Congo ushobora gusubikwa

Imikino - 14/03/2026 8:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukino wa Mike Tyson na  Floyd Mayweather muri Congo ushobora gusubikwa

Umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe, Mike Tyson yatangaje ko yagize imvune ku kuboko mu gihe arimo kwitegura umukino azahuramo na Floyd Mayweather Jr muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibituma ushobora gusubikwa.

Uyu mukino wari uteganyijwe kuba ku wa 25 Mata. Muri Congo hasanzwe hazwiho kubera imikino ikomeye y’iteramakofe dore ko habereye umukino w’amateka wahuje Muhammad Ali na George Foreman mu 1974 uzwi nka The Rumble in the Jungle. 

Imvune ya Tyson yateje impungenge

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’imikino Ariel Helwani, Tyson yagaragaye afite igipfuko ku kuboko kwe kw’iburyo, ibintu byahise bituma abakunzi b’iteramakofe batangira kwibaza niba uyu mukino uzaba nk’uko byari biteganyijwe.

Nubwo byateje impungenge, Tyson yavuze ko imvune atayifata nk’ikomeye. Yagize ati: “Ni ugukomereka guto ku kuboko, si ikibazo gikomeye.”

Haracyari urujijo ku munsi w’umukino

Icyakora, nubwo Tyson yavuze ko adahangayikishijwe cyane n’imvune, amagambo yavuze ku itariki y’umukino yagaragaje ko hari ugushidikanya. Abajijwe niba umukino ugiteganyijwe muri Mata, yasubije ati: “Ndatekereza ko uzaba.”

Ariko abajijwe niba imvune ishobora gutuma wimurirwa undi munsi, yasubije agira  ati: “Tuzareba uko bizagenda.” Aya magambo yatumye hakomeza kuba urujijo kuri uyu mukino utegerejwe n’abakunzi b’iteramakofe ku isi.

Tyson yavuze ko guhitamo DR Congo byakozwe kugira ngo bongere kugarura amateka akomeye y’iteramakofe. Yagize ati: “Bizabera muri Afurika… mu mpeta imwe Muhammad Ali na George Foreman barwaniyemo.”

Ikindi cyatangaje benshi ni uko uyu mukino uteganyijwe kuba udafite ibipimo bikomeye by’ibiro.

Tyson wahoze ari umukinnyi w’icyiciro cya 'heavyweight' arusha cyane Mayweather ibiro, kuko Mayweather yamamaye mu byiciro byoroheje. Ariko Tyson yavuze ko uyu mukino uzaba woroshye ku mategeko. Ati: “Bizaba ari imirwano y’ubwumvikane ku biro, nta mategeko akomeye azaba arimo.”

Mike Tyson yagize ikibazo cy'imvune 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...