Uyu mukino wari uteganyijwe ku wa 9 Kamena 2026, ukabera muri sitade yakira abantu ibihumbi 10 yo muri uyu mujyi uherereye hafi y’umupaka wa Gibraltar.
Umuyobozi w’uyu mujyi, Juan Franco, yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma y’inama yahawe n’inzego z’ubuzima zo mu karere, zamuburiye ko kwakira uyu mukino bishobora guteza ibibazo by’ubuzima rusange.
Ati: “Nashyize umukono ku cyemezo cyo guhagarika umukino wa Congo na Chile. Raporo twahawe n’inzobere mu buzima yagaragaje ko uyu mukino utagomba kuba kubera ingaruka zishobora guterwa n’icyorezo cya Ebola kiri muri Congo.”
Amakuru yatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya Espagne (EFE) avuga ko Chile yasabye ko uyu mukino wakinwa nta bafana bari muri sitade, ariko ntibiratangazwa niba iki cyifuzo kizemerwa.
Ikipe y’Igihugu ya Congo iri kwitegura gukina Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere kuva mu 1974, igihe igihugu cyari kikitwa Zaïre. Icyakora imyiteguro yayo yakomeje guhungabanywa n’icyorezo cya Ebola cyibasiye uburasirazuba bw’iki gihugu.
Muri Gicurasi Congo yahagaritse umwiherero w’iminsi itatu ndetse n’igikorwa cyo gusezera ku bafana cyari kubera i Kinshasa kubera impungenge z’iki cyorezo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryamaze gutangaza ko Ebola yabaye ikibazo cy’ubuzima gifite ingaruka ku rwego mpuzamahanga.
Kugeza ku wa 27 Gicurasi 2026, WHO yatangaje ko habaruwe abantu 906 bakekwaho kwandura Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, mu gihe 223 bamaze guhitanwa na yo. Iki cyorezo kandi cyamaze kugera no muri Uganda.
Nyuma yo guhagarika imyiteguro yakorerwaga muri Congo , iyi kipe yimukiye mu Bubiligi aho iri gukorera imyitozo. Biteganyijwe ko izakina na Denmark mu mukino wa gicuti uzabera i Liège.
Igikombe cy’Isi kizatangira ku wa 11 Kamena 2026 ,Congo ikazatangira irushanwa ihura na Portugal ku wa 17 Kamena i Houston, mbere yo gukina na Colombia ku wa 24 Kamena i Guadalajara muri Mexique, hanyuma isoze imikino yo mu matsinda ihura na Uzbekistan ku wa 28 Kamena i Atlanta muri Amerika.
