Umukino wa FC Barcelona na Villarreal ntabwo ukibereye muri Amerika

Imikino - 22/10/2025 8:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukino wa FC Barcelona na Villarreal  ntabwo ukibereye muri Amerika

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga, yatangaje ko umukino wagombaga guhuza FC Barcelona na Villarreal CF muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Miami, wakuweho ku mpamvu zijyanye n’igihe gito cyo kuwutegura.

Uyu mukino wari uteganyijwe ku itariki ya 20 Ukuboza 2025, ukabera kuri Hard Rock Stadium muri Miami, Florida. Byari kuba ari ubwa mbere umukino wa shampiyona ya Espagne ukiniwe hanze. Iki cyemezo cyari cyafashwe mu rwego rwo guteza imbere isoko ry’umupira w’amaguru muri Amerika ya Ruguru.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Relevent Sports, sosiyete yari ifatanyije na La Liga mu gutegura uyu mukino, ryavuze ko "hataraboneka umwanya uhagije wo gutegura umukino nk’uyu mu buryo bwuzuye, bitewe n’imyanzuro yatinze gufatwa ndetse n’ibyangombwa byatinze gutangwa.”

Ibi byaje nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi, abafana ndetse n’amakipe atandukanye yo muri Espagne arimo Real Madrid yari yerekanye ko uyu mukino udakwiye kujya gukinirwa muri Amerika.

La Liga yavuze ko yicuza cyane kuba iki gikorwa kitagezweho, igaragaza ko cyari amahirwe akomeye yo kwagura shampiyona ku rwego mpuzamahanga.

Itangazo ryayo ryagize riti: "Twari dufite icyizere ko uyu mukino uzafasha shampiyona ya La Liga gukomeza kuba igicumbi cy’umupira w’amaguru ku isi. Nubwo bitagezweho, turakomeza kwiga uko twakongera amahirwe nk’aya mu bihe bizaza."

Ku ruhande rwa FC Barcelona, iyi kipe yatangaje ko yubaha icyemezo cyafashwe ariko inavuga ko ibabajwe no kuba ibujijwe amahirwe yo kwegera abafana bo muri Amerika

Uyu mukino wakuwe muri gahunda yo gukinirwa muri Amerika, uzabera muri Espagne nk’uko bisanzwe, aho Villarreal izakira FC Barcelona ku kibuga cyayo.

Umukino wa FC Barcelona na Villarreal ntabwo ukibereye muri Amerika 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...