Kuri uyu wa Gatatu muri Libya ni bwo hari hategerejwe umukino wa derby uhuza Al Ahly Tripoli na Al Ittihad. Uyu mukino wakinwe ariko uza gusubikwa ugeze ku munota wa 39. Byari nyuma y'uko ikipe ya Al Ittihad itsinze igitego cya Zerhouni gusa abafana ba Al Ahly Tripoli bagahita bishobora mu kibuga kubera kutakemera.
Aba bafana bagiye ku musifuzi ukomoka muri Portugal, Jose Costa wari urimo arasifura uyu mukino baramukomeretsa. Usibye ibi kandi banatswitse imodoka y'ikipe ya Al Ittihad.
Muri uyu mukino Bizimana Djihad yari yabanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe ye ya Al Ahly Tripoli gusa Manzi Thierry we ntabwo yari yabanjemo ndetse nta nubwo yari ku ntebe y'abasimbura.
Kugeza ubu Al Ahly Tripoli niyo iyoboye itsinda B muri shampiyona aho irusha amanota 5 Al Ittihad. Ikipe izasoza iyoboye iri tsinda izahura n'izava mu itsinda A iyoboye ubundi hamenyekanye itwara igikombe.
Izizaba iza kabiri muri aya matsinda nazo zizahura kugira ngo hamenyekanye itwara igikombe cya CAF Confederation Cup.
Abafana ba Al Ahli Tripoli batwitse imodoka y'ikipe ya Al Ittihad
Abafana ba Al Ahli Tripoli bishoye mu kibuga