Uyu mukino uhuza ikipe yegukanye igikombe cy’Umugabane w’Iburayi cya Euro na Copa Amerika ukaba uzahuza ikipe y’igihugu ya Argentine na Espagne kuri iyi nshuro.
Ubusanzwe wari kuzabera muri Doha mu gihugu cya Qatar, ariko kubera ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwo hagati , hafashwe icyemezo cyo kuwimura.
Nyuma y’aho, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi UEFA no muri Amerika y’Epfo, CONMEBOL, byatekereje ko wakinirwa kuri Santiago Bernabéu Stadium, ikibuga cya Real Madrid giherereye i Madrid muri Spain.
Icyakora, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentin ntiryabyemeye. Perezida waryo Claudio Tapia yavuze ko yifuza ko uyu mukino wabera ku kibuga cya Estadio Monumental cy’ikipe ya River Plate giherereye i Buenos Aires muri Argentine.
Tapia yavuze ko badashaka ko Spain ibona amahirwe yo gukinira mu rugo, ari na yo mpamvu bashyigikiye ko umukino wabera muri Argentina.
Kuri ubu ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko kuri ubu hari amahitamo atatu ari kuganirwaho hagati ya UEFA na CONMEBOL aho hifuzwa ko umukino wabera kuri Santiago Bernabeu, kuba umukino wasubikwa cyangwa gushaka undi mujyi wakwakira umukino, nko muri Lisbon muri Portugal cyangwa i Roma mu Butaliyani.
Ariko kubona ikibuga kiboneka mu gihe gito gisigaye mbere y’uko amakipe ahura biracyari ikibazo, ari na yo mpamvu amahirwe menshi ari uko umukino wasubikwa.
