Mu minsi yashize ni bwo uyu mukinnyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yabuze iyi mbwa. Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yatanze amatangazo kenshi ayirangisha bigera n'aho ashyiraho amafaranga arenga Miliyoni 28 Frw ku muntu uzayibona ariko birangira ayibuze burundu.
Ubwo yarimo ayishaka ntiyitabiraga imyitonze none kuri ubu yahisemo guhita asesa amasezerano na Pumas Unam ndetse ahita ava muri Mexico kuko ngo yamaze kuhanga. Iki gihugu ari kugifata nk’igihugu cyanduye kibamo abajura.
Aaron Ramsey w’imyaka 34 yageze muri Pumas Unam mu mpeshyi y’uyu mwaka akaba yari amaze kuyikinira imikino itandatu gusa. Ari muri Arsenal hagati ya 2008 na 2019, yatwaranye nayo ibikombe bya FA Cup bitatu mbere yo kwerekeza muri Juventus yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona. Amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Wales imikino 86.

Aaron Ramsey yasheshe amasezerano n'ikipe yakiniraga nyuma y'uko abuze imbwa ye

Aaron Ramsey ntabwo yishimye muri iyi minsi
