Inkuru dukesha Tribuna.com ivuga ko n’ubwo abakunzi ba ruhago batunguwe kubona Maxime Soulas ahabwa ingorofani iriho ibiro 55 by’ibirayi, ntabwo abakunzi b’ikipe akinira batunguwe kuko ngo byerekana isano iyi kipe ifitanye n’umuco gakondo wo mu gace ibarizwamo, bikanatuma ibirori byo kwizihiza intsinzi biba mu buryo bwihariye kandi bihora byibukwa.
Abafana ndetse n’abakinnyi bagenzi be bashimye uruhare Maxime Soulas yagize, bavuga ko intsinzi yabonetse ahanini kubera imbaraga yashyize mu mukino. Igihembo cye kidasanzwe cyahise gituma abantu benshi bagira amatsiko ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi hose.
Maxime Soulas mu mukino yafashije ikipe ya Sennerjuske gutsinda Nordsijaeland ibitego 3-2. Uyu mukinnyi yatsinze igitego cya mbere ndetse anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego bya Mathews Hope na Sid Mohamed Sherf Haidra.
Umukinnyi yahembwe ingorofani y'ibirayi nyuma yo kuba Man Of The Match
Ingorofani y'ibirayi iri mu bihembo byahawe umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kibuga