Umukinnyi wa filime Van Vicker yizihije imyaka 23 ishize ashakanye n’umugore we

Imyidagaduro - 17/10/2026 3:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Umukinnyi wa filime Van Vicker yizihije imyaka 23 ishize ashakanye n’umugore we

Umukinnyi wa filime ukomoka muri Ghana, Van Vicker, yizihije imyaka 23 amaze ashyingiranywe n’umugore we, agaragaza ko mbere yo kubana nk’umugabo n’umugore bari bamaze imyaka myinshi ari incuti, avuga ko ubu bamze imyaka 32 ari inshuti.

Uyu mukinnyi wamamaye no muri filime nyinshi za Nollywood, yifashishije urubuga rwa Instagram asangiza abamukurikira ifoto ye aherutse gufatana n’umugore we, amwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 23 bamaze bashakanye.

Mu butumwa yaherekesheje iyo foto, Van Vicker yagaragaje ko abona imyaka bamaze bari kumwe nk’umugisha, anashimangira ko yishimira kuba bagikomeje gufatanya urugendo rw’ubuzima.

Yanditse ati: “Isabukuru nziza y’imyaka 23 dushyingiranywe. Tumaze imyaka 32 turi inshuti. Ni umugisha. Nishimiye ko tugikomeje kubana. Ndagukunda.”

Van Vicker ni umukinnyi wa filime wo muri Ghana wamamaye muri sinema nyafurika, by’umwihariko muri filime zo muri Ghana na Nigeria.

Urugendo rwe rw’imyaka 23 mu rushako, n’ imyaka 32 y’ubucutn’umugore we, rwagarutsweho na benshi nk’ikimenyetso cy’umubano umaze igihe kirekire, kandi babifuriza gukomeza kugira urugo rwiza.

Van Vicker n’umugore we Adjoa Vicker bashyingiranywe ku wa 16 Ukwakira 2003, bakaba ku wa 16 Ukwakira 2026 barujuje imyaka 23 bashyingiranwe.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...