Uyu
mukinnyi wamamaye no muri filime nyinshi za Nollywood, yifashishije urubuga rwa Instagram asangiza abamukurikira ifoto ye aherutse gufatana n’umugore we,
amwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 23 bamaze bashakanye.
Mu butumwa
yaherekesheje iyo foto, Van Vicker yagaragaje ko abona imyaka bamaze bari kumwe
nk’umugisha, anashimangira ko yishimira kuba bagikomeje gufatanya urugendo rw’ubuzima.
Yanditse
ati: “Isabukuru nziza y’imyaka 23 dushyingiranywe. Tumaze imyaka 32 turi
inshuti. Ni umugisha. Nishimiye ko tugikomeje kubana. Ndagukunda.”
Van Vicker ni umukinnyi wa filime wo muri Ghana wamamaye muri sinema nyafurika, by’umwihariko muri filime zo muri Ghana na Nigeria.
Urugendo rwe rw’imyaka 23
mu rushako, n’ imyaka 32 y’ubucutn’umugore we, rwagarutsweho na benshi
nk’ikimenyetso cy’umubano umaze igihe kirekire, kandi babifuriza gukomeza
kugira urugo rwiza.
Van Vicker
n’umugore we Adjoa Vicker bashyingiranywe ku wa 16 Ukwakira 2003, bakaba ku wa
16 Ukwakira 2026 barujuje imyaka 23 bashyingiranwe.


