Uyu mukobwa yitabiriye ijonjora rya
Miss Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 ryabereye kuri
Hill Top Hotel i Remera.
Ari mu bakobwa 117 banyuze imbere y’Akanama
Nkemurampaka. Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ari ugufasha abakobwa
barangije amashuri kwihangira imirimo, kubaha inkunga yifashishije ibigo
bitandukanye birimo Banki ya Kigali.
Abagize akanama nkemurampaka
bamubwiye ko batari kumva neza ikibazo aje gukemura muri sosiyete, bituma bose
bamuha ‘No’ eshatu.
Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss
Global Beauty Rwanda Popularity yegukanye mu irushanwa rya Miss Global Beauty
Rwanda ryasojwe ku wa 24 Kamena 2021.
Nadia w’imyaka 20 abarizwa Kacyiru mu
Mujyi wa Kigali. Niwe mukobwa Mukuru mu bana babiri. Amashuri abanza yize kuri
Saint Joseph, igihimba rusange yize mu karere ka Muhanga asoreze kuri Saint
Joseph muri Kigali.
Nadia avuga ko yakuze akunda filime,
ariko ko atiyumvagamo kuzakina. Mu mabyiruka ye, yakunze cyane ibijyanye na
Computer ku buryo yumvaga azaba ‘Hacker’ ndetse akaba n’umuntu uzwi mu
myidagaduro.
Yagiye yitabira amarushanwa ajyanye
no kubyina mu bigo by’amashuri, ndetse rimwe na rimwe bagatwara ibikombe. Avuga
ko kubyina abikomora kuri Se ubyina mu Itorero ry’imbyino rya Rugamba Sipiriyani.
Nadia yakoze itangazamakuru ryo kuri
Youtube, ari naho Makanika yamuboneye amusaba ko yamwifashisha muri filime ye
y’urwenya yise ‘Makanika Comedy’.
Umwaka urashize Nadia atangiye
urugendo rwo gukina filime. Avuga ko nyuma yo gukina muri filime ya Makanika,
yatangiye no kurambagizwa mu zindi filime zirimo ‘Natacha’ ndetse na
‘Umuturanyi’ ya Clapton yamuhaye izina muri iki gihe.
Yavuze ko ibikorwa n’amahirwe ari byo
byamufashije gukina muri filime ‘Umuturanyi’. Ko iyi filime yamutinyuye, imwereka
ko inzozi ze yazigeraho.
Aherutse kubwira INYARWANDA Ati “Ni
byinshi! Ni ukuvuga ngo ikintu cya mbere navuga, yanyeretse ko ibintu byose
bishoboka. Yanyeretse ko inzozi nshaka kuzageraho, nyine numva ko nakomeza
nkazamuka nkagera kure no ku rwego mpuzamahanga. Yanyeretse ko ibintu byose
bishoboka."
“Yampuje n’abantu. Ikindi yagiye
igenda inyubaka...Kuko Clapton ni Director mwiza agerageza ku kwinjiza muri
filime ukumva ko nyine uri umukinnyi. rumva ko ni ibintu byinshi yangejejeho." Umutoniwase Nadia uzwi muri filime ‘Umuturanyi’
yagerageje amahirwe ye muri Miss Rwanda 2022
Umutoniwase yavugaga ko afite ikibazo mu ijwi, bituma asabwa kwegera akanama nkemurampaka kugira ngo bumve neza
KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME ‘UMUTURANYI’ UMUTONIWASE AGARAGARAMO