Nk'uko umuryango we wabitangaje, Rivera yagize ikibazo gikomeye cya Stroke cyatumye ajyanwa kwa muganga ari muri koma. Abaganga babwiye umuryango we ko n'iyo yakongera gukanguka, amahirwe yo kongera kugira ubuzima busanzwe yari make cyane. Nyuma y'ibyo, hafashwe icyemezo gikomeye cyo guhagarika imashini zamufashaga gukomeza guhumeka.
Nk'uko byanditse mu itangazo ry'urupfu rwe, Mary Rivera yitabye Imana ku wa 15 Mata 2026 i Honolulu muri Leta ya Hawaii, nyuma aza gutwikwa nk'uko umuryango we wari wabiteguye.
Rivera yamenyekanye cyane muri filime Spider-Man: No Way Home yasohotse mu 2021, aho yakinnye ari nyirakuru wa Ned Leeds, wakinwe na Jacob Batalon.
Yagaragaye mu gace kateye benshi urwenya, ubwo yavuganaga ururimi rw'Ikitagalo maze asaba Spider-Man wa Andrew Garfield kuzamuka ku gisenge agakuraho urubobo rw'igitagangurirwa.
Umuryango we wavuze ko Mary Rivera yishimiraga cyane kuba yarabonye amahirwe yo gukina muri iyi filime ya Marvel, cyane ko ari abo mu muryango bamushishikarije kujya gukora igeragezwa ryamuhesheje uwo mwanya.
Mary Rivera yavukiye mu mujyi wa Iloilo muri Philippines ku wa 2 Kamena 1943, nyuma aza kwimukira muri Hawaii.
Nyuma y'urupfu rwe, abantu benshi bamwunamiye bamushimira uruhare yagize mu ruganda rwa sinema ndetse n'ubugwaneza bwe. Bamwibutse nk'umugore wicishaga bugufi, wagiriye benshi akamaro mu buzima no mu mwuga.
Mary Rivera asize umugabo we Alejandro, abana bane barimo Carmela Jones, Paul Rivera, Edwin Rivera na Angela Kelly, abuzukuru 11 n'abuzukuruza bane.

Mary Rivera wamamaye cyane nyuma yo kugaragara muri filime Spider-Man: No Way Home, yitabye Imana afite imyaka 82
