Polisi ya Los Angeles yatangaje ko James Handy yabonetse mu busitani bw’imbere bw’urugo rwe ku wa 3 Kamena 2026 afite ibikomere bikomeye byatewe n’icyuma mu gatuza. Yahise ajyanwa kwa muganga ariko aza kwitaba Imana.
Mu iperereza ryahise ritangira, hafashwe Michael Gledhill w’imyaka 44, umuhungu w’umugore James Handy yabanaga na we. Polisi yavuze ko uwo mugabo ari we wahamagaye ubutabazi bwa 911 avuga amagambo agaragaza ko ari we wagize uruhare muri icyo gikorwa mbere y’uko yishyikiriza abapolisi bageze aho byabereye.
Abashinzwe umutekano bavuze ko Michael Gledhill yari asanzwe abana na nyina hamwe na James Handy muri urwo rugo. Kugeza ubu impamvu yaba yarateye icyo cyaha ntiratangazwa, gusa akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi kandi yategetswe gutanga ingwate ya miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika kugira ngo arekurwe by’agateganyo.
James Handy yari umwe mu bakinnyi ba filime bamaze igihe kinini muri sinema ya Hollywood. Yatangiye gukina mu 1977, agaragara muri filime na serial nyinshi zirimo Arachnophobia, Alias, Criminal Minds na Law & Order. Filime ya nyuma yagaragayemo ni Top Gun: Maverick yasohotse mu 2022.
Urupfu rwe rwateye agahinda abakunzi ba sinema n’abo bakoranye mu ruganda rwa filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no hirya no hino ku Isi.
:max_bytes(150000):strip_icc()/James-Handy-1-060426-e8ace420c3ec4f8fabbaba47f9d79f33.jpg)
Umukinnyi wa filime James Handy yapfuye nyuma yo guterwa icyuma
Source: The Guardian
