Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Forest Whitaker wumvikana ijwi rye muri filime Rising From Ashes ivuga ku buryo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare yafashije abakinnyi bayo kwikura mu ngaruka za Jenoside yakorewe abatutsi, yatangaje ko buri wese agomba guhora yibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kugira ngo nti hagire aho izongera kuba ukundi.
Mu magambo yanditse kuri Twitter yagize ati, “twibuke Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 kugira ngo nti hazagire ahandi yongera kuba. #NeverAgainGenocide @UNESCO.”
Abinyujije kuri Twitter ye, Forest Whitaker yasabye ko hakwibukwa Jenoside yabaye mu Rwanda kugira ngo nti hazagire ahandi yongera kuba
Forest Whitaker yongeye kunyuza kuri Twitter ye amashusho ya “A Million Voices to remember A Million lost”, aho yanditseho amagambo agira ati, “#Rwanda Amajwi Miliyoni mu kwibuka ubuzima miliyoni bwazimiye-“Ni gute Jenoside yaba ikibaho?”
Forest Whitaker aribaza impamvu hakongera kubaho Jenoside
Ibi byose bikaba bigaragaza uburyo uyu mukinnyi wa filime w’igihangange ku isi yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi.
REBA AMASHUSHO YA A MILLION VOICES TO REMEMBER MILLION LOST:
Forest Whitaker ni muntu ki?
Forest Whitaker ni umukinnyi, umushoramari n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika, yavutse tariki 15 Nyakanga 1961 avukira mu gace ka LongView ho muri Los Angeles akaba ari umwana wa 2 mu bana 4.
Whitaker yamenyekanye muri filime nyinshi by’umwihariko The Butler yakinnye mu mwaka ushize wa 2013. Whitaker ni umwe mu batunganyije ndetse akaba ari nawe ubara inkuru ivugwa muri filime Rising From Ashes ivuga ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abasiganwa ku magare n’uburyo uyu mukino wafashije benshi kwigobotora ingaruka bagizweho na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Forest Whitaker kandi yakinnye ari Idi Amin perezida wa Uganda muri filime The Last King of Scotland ivuga ku butegetsi bw'igitugu bwa Idi Amin wategetse igihugu cya Uganda mu myaka ya za 70.
Whitaker yagiye atwara ibihembo byinshi kandi bikomeye muri sinema harimo ibihembo bya Oscars, Golden Globe, BAFTA,...kubera imikinire ye.
Mutiganda Janvier