Mu gihe benshi mu bakinnyi bakiri bato
baba baharanira kwamamara no kugera mu makipe akomeye, umukinnyi wa Basketball
Cole Haist yatangaje benshi nyuma yo guhitamo gushyira imbere amasomo n’inzozi
zo kuzaba umwarimu n’ umutoza, nubwo amaze gutsinda amanota arenga 1,000 mu
mikino y’amashuri yisumbuye.
Nubwo impano ye yari itegerejweho
kumugeza kure mu mukino, Haist yahisemo guha agaciro cyane uburezi bwe, avuga
ko yifuza kubaka ejo hazaza hadashingiye kuri basketball, ahubwo no ku ruhare
ashobora gufasha abandi binyuze mu
kwigisha no gutoza.
Amakuru aturuka ku ishuri rye
agaragaza ko uyu mukinnyi afite inzozi zo kwiga ibijyanye n’uburezi
n’imiyoborere muri siporo (sports education and coaching), aho yifuza kuzabyaza
ubumenyi bwe umusaruro mu bijyanye no gutoza no gufasha abandi bakinnyi bakiri
bato.
Icyemezo cya Cole Haist cyo guhitamo uburezi aho gukomeza Basketball by’umwuga, kigaragaza ishusho nshya y’urubyiruko rw’abakinnyi rufata siporo nk’igice cy’ubuzima, aho kuyigira inzira yonyine igena ejo hazaza.
