Patrick Stewart wamamaye muri filime ‘Star Trek’ na ‘X-Men’ yitabye Imana

Imyidagaduro - 30/10/2026 7:33 PM
Share:
Patrick Stewart wamamaye muri filime ‘Star Trek’ na ‘X-Men’ yitabye Imana

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema, Sir Patrick Stewart, wamamaye mu mafilime nka ‘Star Trek’ na ‘X-Men’, yitabye Imana ku wa 28 Ukwakira 2026, afite imyaka 86.

Urupfu rwe rwatangajwe binyuze ku rubuga rwa Instagram, mu butumwa bwatangajwe “with great sorrow”. Bwavuze ko yitabye Imana nyuma yo kumara igihe gito arwaye indwara ya Alzheimer ndetse na Lewy Body Dementia.

Patrick Stewart yari amaze imyaka isaga 60 akora umwuga wo gukina filime. Yatangiye agaragara cyane mu ikinamico, cyane cyane mu bihangano bya William Shakespeare, mbere yo kwagura ibikorwa bye muri sinema na televiziyo.

Yamenyekanye cyane mu 1987 ubwo yatangiraga gukina nka Captain Jean-Luc Picard muri filime z’uruhererekane za ‘Star Trek: The Next Generation’. Uruhare rwe rwamugize umwe mu bakinnyi bazwi cyane muri iyi filime yamaze imyaka myinshi akina.

Yagarutse muri iyi nkuru ya ‘Star Trek’ nyuma y’imyaka 18, akina muri ‘Star Trek: Picard’, yamaze imyaka itatu kuva mu 2020 kugeza mu 2023.

Yanasize izina rikomeye muri filime za ‘X-Men’, aho yakinnye ari Professor Charles Xavier, uzwi nka Professor X.

Yakinnye muri filime zitandukanye z’uruhererekane rwa X-Men kuva mu 2000, anateganya kugaragara bwa nyuma muri ‘Avengers: Doomsday’, izasohoka ku wa 18 Ukuboza 2026.

Mu zindi filime n’ibihangano byamamaye yakinnye harimo ‘Dune’ yo mu 1984, aho yari Gurney Halleck, ‘Moby Dick’ yo mu 1998, aho yakinnye nka Captain Ahab, na ‘Green Room’ yo mu 2015.

Yanagize uruhare muri filime ‘The Sheep Detectives’ yasohotse mu 2026, aho yavugiraga imwe mu ntama zigaragaramo.

Patrick Stewart asize umurage ukomeye muri sinema, by'umwihariko mu mafilime y'ibihimbano bya siyansi no mu nkuru z'intwari, aho yagiye agaragaza ubuhanga mu gukina no kwigarurira imitima y'abakunzi ba sinema ku isi.

Yagarutse muri iyi nkuru ya ‘Star Trek’ nyuma y’imyaka 18, akina muri ‘Star Trek: Picard’, yamaze ibihe bitatu kuva mu 2020 kugeza mu 2023.

Yanasize izina rikomeye muri filime za ‘X-Men’, aho yakinnye ari Professor Charles Xavier, uzwi nka Professor X.

Yakinnye muri filime zitandukanye z’uruhererekane rwa X-Men kuva mu 2000, anateganya kugaragara bwa nyuma muri ‘Avengers: Doomsday’, izasohoka ku wa 18 Ukuboza 2026.

Mu zindi filime n’ibihangano byamamaye yakinnye harimo ‘Dune’ yo mu 1984, aho yari Gurney Halleck, ‘Moby Dick’ yo mu 1998, aho yakinnye nka Captain Ahab, na ‘Green Room’ yo mu 2015.

Yanagize uruhare muri filime ‘The Sheep Detectives’ yasohotse mu 2026, aho yavugiraga imwe mu ntama zigaragaramo.

Patrick Stewart asize umurage ukomeye muri sinema, by'umwihariko mu mafilime y'ibihimbano bya siyansi no mu nkuru z'intwari, aho yagiye agaragaza ubuhanga mu gukina no kwigarurira imitima y'abakunzi ba sinema ku isi.

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema, Sir Patrick Stewart, wamamaye mu mafilime nka ‘Star Trek’ na ‘X-Men’, yitabye Imana ku wa 28 Ukwakira 2026, afite imyaka 86.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...