Umukinnyi Karim Benzema yaguze imodoka ya mbere ihenze ku isi-Reba amashusho yayo

Utuntu nutundi - 01/09/2014 4:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Umukinnyi Karim Benzema yaguze imodoka ya mbere ihenze ku isi-Reba amashusho yayo

Umukinnyi mpuzamahanga Karim Benzama rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa yamaze kugura imodoka yo mu bwoko bwa Bugatti Veyron bivugwa ko kugeza ubu ariyo modoka ya mbere ihenze ku isi.

Iyi modoka,Karim Benzema yayijemo kuri uyu wa gatatu ubwo yari aje mu myitozo mu ikipe asanzwe akinamo ya Real Madrid.Ikinyamakuru Gentside kivuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa bugatti Veyron ibarirwa mu za mbere zihenze ku isi aho igura akayabo k’amafaranga asaga miliyoni 2.3 z’ama euro(hafi miliyari 2 z’amanyarwanda)

vv

Ubwo Karim Benzema yazaga mu myitozo

cc

Bugatti Veyron Benzema yaguze ama euro miliyoni 2.3

 Iyi modoka Karim Benzema yaguze ifite ubushobozi bw’umuvuduko wa kilometer 400 ku isaha ndetse ndetse kugeza ubu uruganda ruzikora rukaba rumaze gusohora imidoka 5 gusa zimeze neza neza nk’iyi.Iyi modoka Karim Benzema aguze ije isanga izindi yari asanganywe z’igiciro harimo nka  Mercedes SLR McLaren,Ferrari F12 Berlinetta,n’izindi nyinshi.

Kanda hano urebe ubwo Karim Benzema yazaga mu myitozo ari muri Bugatti Veyron

Robert Musafiri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...