Uyu mwana w’umuhungu bibarutse yahise ahabwa izina Charles Bale. Bale yanditse kuri instagram yemeza aya makuru agira ati : "Tunejejwe no guha ikaze umwana w’umuhungu waje mu muryango wacu mu gitondo cy’uyu munsi. Yitwa Axel Charles Bale wavutse kuwa 08 Gicurasi 2018.”
Umwana wa Gareth Bale n'umufasha we
Uyu mwana wa gatatu Axel Charles aje asanga abavandimwe be babiri: Alba Violet w’imyaka 5 ndetse na Nava Valentina w’imyaka 2 y’amavuko. Gareth n’umufasha we Emma w’imyaka 26 bakundanye ubwo bombi bigaga mu mashuri yisumbuye. Bahamije isezerano ryo kubana mu mwaka wa 2016.