Ubwo bamurikaga iyi myambaro Miss Iradukunda Elsa uhagarariye u Rwanda yaserukanye umukenyero n’umwitero bifite amabara y’ibendera ry’u Rwana nk’umwambaro gakondo w’abanyarwandakazi. Aha uyu mukobwa wabonaga aberewe nk’umunyarwandakazi yaserukanaga uyu muderi mu gihe abandi nabo bari bambaye imyambaro gakondo iranga ibihugu byabo.
Abakobwa bose bagabanyijwe mu matsinda 19 aho buri rimwe rigizwe n’ibihugu hagati ya bitanu na bitandatu. Muri iki gikorwa buri wese azajya ahangana na mugenzi we mu gusuzuma ufite ubuhanga mu gusubiza hanyuma abakurikirana irushanwa bagatora uwahize abandi.
Iradukunda Elsa yaserutse yambaye imyambaro ifite amabara y'ubururu, umuhondo n'icyatsi kibisi nk'ibendera ry'u Rwanda
Abakobwa bo mu bihugu binyuranye ni uku baserutse