Umukecuru w'imyaka 76 yasezeye uburaya aryamanye n'abagabo ibihumbi 500 barimo Abaperezida 4 bayoboye Amerika

Hanze - 28/12/2021 11:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukecuru w'imyaka 76 yasezeye uburaya aryamanye n'abagabo ibihumbi 500 barimo Abaperezida 4 bayoboye  Amerika

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umukecuru witwa Beatrice Thompson wahawe akabyiniriro ka '3$' yasezeye ku mwuga w'uburaya yari amazemo imyaka 54, aho yaryamanye n'abagabo basaga 500,000 barimo abaperezida 4 bayoboye igihugu cy'igihangange ku Isi cya 'Amerika'.

Muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, indaya y’icyamamare Beatrice Thompson wiswe “3$", yatangaje ko yasezeye ku mirimo y’uburaya nyuma y’imyaka 54 akora uyu mwuga, aho abakiriya basaga 500.000 banyuzwe na serivisi yabahaye, ndetse barimo n'abaperezida bane bayoboye Amerika.

Beatrice Thompson w'imyaka 76  wiswe “3$" kubera igiciro yacaga abagabo igihe yatangiraga gukora umwuga w’uburaya, yahise amenyekana nk’umwe mu beza muri uyu mwuga mu gihe gito yari awumazemo. Ihuriro ry’abakora umwuga w’uburaya muri Nevada ryamwise “Indaya y’umwaka " (“Sex Worker of the Year ") inshuro cumi na zirindwi hagati ya 1969 na 1992 ndetse yahawe ishimwe k’uruhare rwe muri uyu mwuga abona igihembo cya “Lifetime Achievement Award" mu 2011.


Ikinyamakuru The Indipendent kiganira na Beatrice Thompson 3$ wasezeye ku buraya, yavuze ko yashoboraga kuba yarasezeye mu myaka yashize ariko buri gihe akaba yarakundaga akazi ke kandi ko yashakaga kugera ku ntego yari yarihaye mu myaka mirongo ishize.

Mu magambo ye yagize ati''“Nkiri muto, nashoboraga guhaza abagabo 50 kugeza 100 ku munsi. Nihaye intego ko nzagera kuri kimwe cya kabiri cya miliyoni mbere yuko njya mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko nyuma naje gutakaza ubwamamare ku buryo byatwaye imyaka micye y’inyongera kugira ngo mbigereho. "

Umukiriya we wa nyuma ni  umusore w’imyaka 34 witwa Hans Meyer ukomoka i Hamburg mu Budage, avuga ko yakoze urugendo rw’ibirometero 5400 kubera Madamu Thompson. Ati: “Byari ibintu bidasanzwe mu buzima bwanjye. Afite ubuhanga butangwa n’Imana kandi afite uburambe burenze imyaka 50 " ni nko kuryamana n’Imana! "


Hans Meyer waryamanye na Beatrice Thompson bwa nyuma mbere yo gusezera uburaya.

Hans Meyer w’imyaka 34 y’amavuko yavuye mu Budage agiye kuryamana na Madamu Thompson mbere yuko ahagarika umwuga we w’uburaya. Yari umukiriya we wa nyuma. Ibintu afata nk'ibidasanzwe.

Kuba agiye mu kiruhuko, Beatrice Thompson arashaka kuvugana n’umuryango wa Guinness World Records kugira ngo amenyekane kandi ashimirwe ibyo yagezeho ku kuba yararyamanye n'abagabo benshi ku isi, ndetse yatangaje ko umunsi Guiness World Records yamugize indaya ya mbere ku Isi aribwo azatangaza amazina y'abaperezida 4 bayoboye Amerika yaryamanye nabo.


Agahigo nyirizina k'indaya ya mbere ku Isi kuri ubu gafitwe n’impanga ebyiri, Louise na Martine Fokkens, indaya zo muri Amsterdam mu Buholandi mu karere ka red-light, bamaze imyaka 50 bakora akazi k’uburaya kandi baryamanye n’abagabo 355.000 bombi, byibura buri umwe yaryamanye n'abagabo 177.500. Aba akaba aribo Beatrice Thompson ashaka gusimbura kuko avuga ko abarusha ubuhanga kandi anabarusha umubare w'abagabo baryamanye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...