Umukecuru w'imyaka 67 yafatanywe Cocaine yari yahishe mu bishishwa by’ibitoki

Utuntu nutundi - 06/07/2026 12:56 PM
Share:

Umwanditsi:

Umukecuru w'imyaka 67 yafatanywe Cocaine yari yahishe mu bishishwa by’ibitoki

Abacuruzi b’ibiyobyabwenge bakoresha amayeri menshi kugira ngo babihishe maze babicuruze mu mudendezo, hari ababihisha mu myenda, mu mubiri, n’ahandi.

Muri Nigeria ho bigeze ku rundi rwego, aho abaturage n’inzego z’umutekano baguye mu kantu, nyuma y’uko umukecuru uri mu za Bukuru afatanwe ibiyobyabwenge yabipfunyitse mu bishishwa by’ibitoki, aho yashakaga kubyambutse igihugu abenshya ko ari ibitoki.

Urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Nigeria (NDLEA) rwatangaje ko rwataye muri yombi umukecuru w'imyaka 67 ufite ubwenegihugu bwa Nigeria n'u Bwongereza, nyuma yo kumufatanira ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Murtala Muhammed i Lagos afite ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa cocaine bifite ibiro 13, yari yarahishe mu bishyishwa by’ibitoki.

Uyu mugore witwa Mary Yetunde Barek, usanzwe akora akazi ko kwita ku bageze mu zabukuru mu Bwongereza, yafashwe ku wa 28 Kamena 2026 ubwo yari ageze ku kibug cy'indege ategereje indege ya Virgin Atlantic yagombaga kumujyana i Londres.

Nk'uko NDLEA yabitangaje, abashinzwe umutekano bagize amakenga ku mizigo yari afite, bayisaka mu buryo bwimbitse basangamo udupfunyika 31 twa cocaine twari twapfunyitswe neza mu bishishwa by’ibitoki, ku buryo byasaga neza n'ibitoki.

 Ibyo biyobyabwenge byari bihishwe hagati y'ibindi biribwa yari yitwaje, mu mugambi wo kuyobya abashinzwe kugenzura imizigo ku kibuga cy'indege.

Urwo rwego rwavuze ko ibiro byose bya cocaine byafashwe bingana na kilo 13, rukavuga ko uburyo byari bipfunyitse bugaragaza ko ababicuruza bakomeje gushaka amayeri mashya yo guhisha ibiyobyabwenge no kubinyuza ku mipaka batamenyekanye.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Sahara Reporters ivuga ko, mu ibazwa ryakozwe nyuma yo gufatwa, Mary Yetunde Barek yemeye ko ibyo biyobyabwenge ari ibye.

Kugeza ubu, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bantu cyangwa umuyoboro mpuzamahanga wo gucuruza ibiyobyabwenge yari afitanye isano na wo.

Uyu mukecuru si we wenyine wafashwe n’iki gikorwa cyo kurwanya ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge. NDLEA yatangaje kandi ko yafashe Nwabueze Felix Onyeka, umugabo w'imyaka 45 wiga amasomo y’impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) muri Malaysia, wageragezaga kohereza cocaine ipima kilo 5.8 yari yahishe mu makarito y'ikinyobwa cya Orijin Bitters.

Muri icyo gikorwa, uru rwego rwafashe kandi ibiyobyabwenge bitandukanye hirya no hino muri Nigeria, birimo ibiro 556 by'urumogi mu Ntara ya Gombe, ibiro 231.7 bya skunk muri Ebonyi ndetse na capsules 43,980 za tramadol mu Ntara ya Taraba.

NDLEA yavuze ko ibi bigaragaza ko abakora ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge bakomeje gukoresha amayeri mashya kandi akomeye kugira ngo babeshye inzego z'umutekano, ariko ishimangira ko yakajije ingamba zo gukaza ubugenzuzi ku bibuga by'indege, ku mipaka no mu bindi bice byose bikoreshwa mu kwinjiza no gusohora ibiyobyabwenge muri Nigeria.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...