Umujyi wa Kigali wazanye moteri nshya muri Kigali Pelé Stadium nyuma yuko Perezida Kagame abivuzeho-AMAFOTO

Imikino - 24/08/2024 8:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Umujyi wa Kigali wazanye moteri nshya muri Kigali Pelé Stadium nyuma yuko Perezida Kagame abivuzeho-AMAFOTO

Umujyi wa Kigali wakemuye ikibazo cya moteri yatsa amatara muri Kigali Pelé Stadium nyuma y'uko Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame avuze ko bidakwiye kuba iki kibazo cyarabayeho na mbere.

Ku wa Kane w'iki Cyumweru ni bwo Umujyi wa Kigali ubinyujije ku rukuta rwayo rwa X wasubije umuntu wari uwubajije niba ukennye ku buryo ikibazo cya moteri yatsa amatara yo muri Kigali Pelé Stadium wananiwe kugikemura.

Umujyi wa Kigali wamusubije wandika uti" Iki kibazo ntabwo cyananiranye, kirimo gushakirwa umuti urambye."

"Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina ninjoro."

Mu gukemura ikibazo ku buryo burambye, hatumijwe moteri ifite ubushobozi busabwa. Izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere".

Muri iryo joro Perezida Kagame yifashishije urubuga rwa X yasubije Umujyi wa Kagali yandika ko ibi bitari bikwiye kuba byarabaye. Yanditse ati: "Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose ".

Nyuma yuko Perezida Kagame yanditse ibi, Umujyi wa Kigali wahise ushaka igisubizo kihuse uzana moteri nshya. Ku mukino wo kuwa Gatanu Rayon Sports yakinagamo n'Amagaju FC, iyi moteri yari yahageze.

Ibi byose byabaye biturutse ku kuba Umujyi wa Kigali waramenyesheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko imikino ya nijoro idashobora gukinirwa kuri iyo stade, kuko ikibazo cya moteri kitarakemuka.

Ni na byo byatumye umukino wa Rayon Sports n'Amagaju FC wagombaga kuhabera Saa kumi n'ebyiri uhita wimurwa ushyirwa Saa Cyenda kugira ngo uzarangire hakibona.

Ntabwo ari ubwa mbere iki kibazo cy'amatara yo muri Kigali Pelé Stadium cyari kivuzweho kuko no mu mwaka ushize w'imikino byagiye bigaragara ko moteri iyatsa ifite ikibazo kuko yatangaga urumuri rucye.




Moteri nshya yashyizwe muri Kigali Pelé Stadium 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...