Umujyi wa Kigali watangiye gutegura iminsi mikuru isoza 2026, itumira abafatanyabikorwa kuyirimbisha

Amakuru ku Rwanda - 09/09/2026 9:04 AM
Share:
Umujyi wa Kigali watangiye gutegura iminsi mikuru isoza 2026, itumira abafatanyabikorwa kuyirimbisha

Umujyi wa Kigali watangaje ko watangiye imyiteguro yo kurimbisha umujyi mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2026.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 8 Nzeri 2026, Umujyi wa Kigali wahamagariye ibigo bya Leta, iby’abikorera, ibigo by’ubucuruzi, imiryango itari iya Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira uruhare mu gutuma Kigali irushaho kuba nziza no kurangwa n’umwuka w’iminsi mikuru.

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibigo, imiryango n’abikorera bazarimbisha aho bakorera kuva ku wa 1 Ukuboza 2026 kugeza ku wa 7 Mutarama 2027.

Abifuza kurimbisha ahantu rusange, nk’imihanda cyangwa amasangano yayo, na bo basabwe kubanza gutanga ubusabe.

Ubusabe bugomba kuba burimo ibaruwa igaragaza ahantu bifuza kurimbisha, ikaba iherekejwe n’igishushanyo cyerekana imitako bateganya kuhashyira.

Umujyi wa Kigali wasabye ko ubwo busabe bwoherezwa bitarenze ku wa 20 Nzeri 2026, kuri info@kigalicity.gov.rw, kopi ikoherezwa kuri communications@kigalicity.gov.rw.

Umujyi wa Kigali kandi washimiye abitabiriye igikorwa cyo kurimbisha umujyi mu minsi mikuru y’imyaka yashize, ushimangira ko n’abandi bashaka kubigiramo uruhare muri uyu mwaka bakiriwe.

Iyi gahunda igamije gutuma Umujyi wa Kigali urushaho kugira isura nziza kandi ikwiye ibihe by’iminsi mikuru bisoza umwaka.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...