Umujyi wa Kigali watangaje ahazarasirwa umwaka

Amakuru ku Rwanda - 30/12/2025 8:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Umujyi wa Kigali watangaje ahazarasirwa umwaka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje uduce 8 tuzarasirwamo ‘fireworks’ hasozwa umwaka wa 2025 ndetse hanishimirwa umwaka mushya wa 2026.

Ni ibikubiye mu itangazo Umujyi wa Kigaki washyize hanze kuri uyu wa Kabiri binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Wamenyesheje abantu bose ko mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya, muri Kigali ahazaturikirizwa urufaya rw’ibishashi (fireworks) aho buri wese yarebera ari  ku Umujyi wa Kigali (City Hall), Kigali Pelé Stadium, Canal Olympia na Kigali Heights.

Wavuze ko ahazaturikirizwa ibishashi bigenewe abashyitsi baho ari kuri Hôtel des Mille Collines, Atelier du Vin, Serena Hotelna KCC Parking. Ibi bizakorwa mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2025 rishyira ku wa 1 Mutarama 2026 i saa sita z’ijoro.

Umujyi wa Kigali wavuze ko ibi ari ibikorwa byateguwe neza, bigamije kwishimira umwaka wa 2025 no kwinjiza mu mwaka mushya wa 2026. Wibukije abantu ko mu kwizihiza iminsi mikuru abantu bakwiye gukomeza kunywa mu rugero no kudaha inzoga abataruzuza imyaka 18.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...