Guhera tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri mu mwaka ushize ni bwo u Rwanda rwanditse amateka yo kwakira shampiyona y’Isi y’Amagare aho ari ubwa mbere iri rushanwa ryari ribereye ku mugabane wa Afurika.
Abitabiriye iyi shampiyona y’Isi y’Amagare bahamya ko yagenze neza none kuri ubu Umujyi wa Kigali washimiwe na UCI ko wakiriye neza uhabwa "UCI Bike City".
UCI Bike City ni igihembo gihabwa imijyi n’ibindi bice by’Isi byakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutegura no kwakira amarushanwa mpuzamahanga ategurwa na UCI.
Umujyi wa Kigali wavuze ko iki kirango cyahawe umujyi wa Kigali ari intambwe idasanzwe mu gukomeza kugaragaza intumbero y'umujyi n'ubushake bwo gukomeza kubaka ibikorwa remezo bigamije koroshya imigendere mu mujyi, imikino y'amagare ndetse n'ibikorwa bigirira umumaro urubyiruko n'abaturage.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, David Lappartient yavuze ko mu kwakira UCI 2025, yari ibereye muri Afurika bwa mbere, Umujyi wa Kigali wateye intambwe izahora mu mateka y’umukino w’amagare.
Ati: ”Mu kwakira iri rushwanwa, ryari ribereye bwa mbere muri Afrika, Umujyi wa Kigali wateye intambwe izahora mu mateka y'umukino wo gusiganwa ku magare. Binyuze mu gushyiraho ingamba ziboneye na gahunda zitandukanye, umujyi wa Kigali washoboye kwandika izina ryawo mu mateka no kugira uruhare mu kugena ishusho y'ahazaza h'umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika".
Agaruka kuri iki gihembo, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, na we yagize ati: "Twishimiye kwakira igihembo cya 'UCI Bike City Label'.
Iki kirango ni igisobanuro cyiza cy'ubushake umujyi ukomeje kugaragaza mu gushyiraho uburyo bw'imigendere ikwiye mu mujyi, ndetse no kwita ku mibereho myiza y'abawutuye. Tuzakomeza guteza imbere ibikorwa remezo bifasha mu migendekere myiza y'imikino yo gusiganwa ku magare ndetse no guha amahirwe bose babyifuza muri uyu mujyi wacu".
