Muri
rusange, mu mwaka wa 2025 handitswe gatanya 4.479 mu irangamimerere. Muri zo,
2.629 zingana na 58.7% ni zo zemejwe n’inkiko muri uwo mwaka, mu gihe izindi
zemejwe mu myaka yabanje, zirimo 1.068 zatanzwe mu 2024 ndetse na 782 zatanzwe
mu 2023 cyangwa mbere yayo.
Imibare
igaragaza ko hari n’ingo 1.850 zanditswe muri sisiteme mu 2025, nyamara
zaratandukanye mbere y’uwo mwaka, bikagaragaza ko hari ubukererwe mu
kwandikisha gatanya.
Kigali ku isonga,
Amajyaruguru aza inyuma
Mu
bijyanye n’aho gatanya ziboneka cyane, Umujyi wa Kigali ni wo uza imbere aho
handitswe gatanya 1.199. Ukurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba ifite 1.011, mu
gihe Intara y’Amajyepfo ifite 976, iy’Iburengerazuba ikagira 669, naho Intara
y’Amajyaruguru ikaza ku mwanya wa nyuma n’ingo 592 zatandukanye.
Ibi
byerekana ko imijyi minini, by’umwihariko Kigali, igira uruhare runini mu
mibare ya gatanya, bishobora kuba bifitanye isano n’imibereho, akazi
n’imihindagurikire y’imitekerereze y’abayituye.
Abenshi
batandukana bataramarana imyaka 10
Ikigaragara
cyane muri iyi raporo ni uko igice kinini cy’abatandukana kiba kitaramara igihe
kinini mu rushako. Abagera kuri 41.2% by’ingo zatandukanye bari bataramaranye
imyaka 10 bashyingiranwe.
By’umwihariko,
abamaze hagati y’imyaka 5 na 9 ni bo benshi, bagera kuri 693. Hakurikiraho
abamaze imyaka ine cyangwa munsi yayo bagera kuri 545.
Abamaze
hagati y’imyaka 10 na 14 ni 530, mu gihe abamaze hagati ya 15 na 19 ari 445.
Naho abamaze igihe kirenze imyaka 45 bashyingiranwe batandukanye ni bake cyane,
bagera kuri 18 gusa.
Ibi
bigaragaza ko mu myaka ya mbere y’urushako ari ho hagaragara ibibazo byinshi
bishobora gutuma abashakanye batandukana.
Abenshi bakomeza
kuba mu ntara imwe
Isesengura
ry’iyi mibare rigaragaza ko mu miryango 4.479 yahanye gatanya, abantu 3.936
bakomeje kuba mu ntara imwe nyuma yo gutandukana, mu gihe 543 ari bo bahisemo
gutandukana buri wese akajya kuba mu yindi ntara.
Impamvu zituma
batandukana
Itegeko
rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda riteganya ko ubutane bushobora gusabwa
hashingiwe ku mpamvu zitandukanye zirimo ubusambanyi, guhamwa n’icyaha
gisebeje, kutuzuza inshingano zo gutunga urugo, ihohoterwa rishingiye ku mubiri
cyangwa ku mitekerereze, ndetse n’imyitwarire ibangamira bikomeye umwe mu bashakanye
cyangwa abana.
Hari
kandi n’igihe abashyingiranywe bashobora gutandukana igihe ubuzima bwo kubana
butagishoboka kubera indi mpamvu itakwihanganirwa.
Imibare y’abashyingiranwe
yaragabanyutse
Iyo
raporo igaragaza ko n’ubushyingiranwe bwagabanutseho gato, aho mu 2024
handitswe ingo 52.878, mu gihe mu 2025 handitswe 50.256.
Mu
byiciro by’imyaka, abagabo bashyingirwa cyane bari hagati y’imyaka 25 na 29, mu
gihe abagore bo ari hagati y’imyaka 21 na 24.
Iyi
mibare igaragaza ishusho y’imibereho y’ingo mu Rwanda, aho gatanya zikomeje
kugaragara cyane cyane mu bashakanye bamaze igihe gito.
Kuba
Umujyi wa Kigali uza imbere bishobora gusobanurwa n’imihindagurikire y’ubuzima
bwo mu mijyi, aho ibibazo by’ubukungu, akazi n’imibanire bigenda bihinduka
cyane.
Ni imibare ishobora gutuma inzego zitandukanye zirushaho kwita ku burezi bw’umuryango no gukangurira abashakanye gukemura ibibazo hakiri kare, mu rwego rwo kubaka ingo zirambye.
Soma iyi Raporo mu buryo burambuye unyuze hano:

Imyaka 10 ya mbere y’urushako igaragara nk’igihe gikomeye: gatanya nyinshi zibera muri icyo cyiciro

