Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, hagaragajwe ko iki cyemezo gishingiye ku kuba Kiyovu Sports yarahisemo kudashyigikira umushinga w’Umujyi wa Kigali wo guhuza amakipe atatu usanzwe utera inkunga kugira ngo habeho ikipe imwe ihagarariye umujyi.
Umujyi wa Kigali watangaje ko wari warasabye Kiyovu Sports kwifatanya n’andi makipe mu rwego rwo gushyira hamwe imbaraga no guteza imbere siporo, ariko iyi kipe ikanga icyo cyifuzo.
Ubuyobozi bw’Umujyi bwibukije ko iki gitekerezo bwakigejeje kuri Kiyovu Sports mu nyandiko zitandukanye harimo iyanditswe ku wa 25 Werurwe 2026.
Nyuma yo kubona ko impande zombi zitumvikanye kuri uwo mushinga, Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo kudakomeza ubufatanye wari usanzwe ufitanye na Kiyovu Sports, ndetse unamenyesha iyi kipe ko inkunga y’amafaranga yawuhaga izarangirana n’igihe cy’amasezerano ariho.
Kiyovu Sports yari imwe mu makipe yaterwaga inkunga n’Umujyi wa Kigali, aho yakiraga miliyoni 150 Frw buri mwaka w’imikino. Iyi nkunga yari ifasha iyi kipe mu bikorwa bitandukanye birimo imishahara, imyiteguro y’imikino n’imiyoborere ya buri munsi.
Nubwo ubufatanye bugiye kurangira, Umujyi wa Kigali watangaje ko wizeye ko Kiyovu Sports izakomeza gukora ibikorwa byayo neza kandi igakomeza gutanga umusanzu mu iterambere rya siporo nyarwanda.
Umujyi wa Kigali wateraga inkunga amwe mu makipe akomeye harimo, Kiyovu sports, AS Kigali na Gasogi United zisanzwe zikina shampiyona ya BK Pro League.
Ibaruwa Umujyi wa Kigali wandikiye Kiyovu Sports uyimenyesha ko hatazongerwa amasezerano y'imikoranire
