Nyamara byinshi muri ibi twavuze haruguru hari aho biba biri kandi ari muri Afurika.Muri iyi nkuru turagaruka ku rutonde rw’imijyi 15 iryoshye guturamo ku mugabane wa Africa aho umurwa mukuru w’u Rwanda uza ku mwanya wa 7.Uru rutonde rwakozwe n’ikigo cyitwa Travel Start.
1.Johannesbourg-Africa y’epfo
Johannesbourg ni umujyi ukize cyane kuburyo usanga wihagije ku bikorwa byose by’iterambere nk’ikibuga cy’indege,amahoteli,ubucuruzi,ubuvuzi,gutwara abantu n’ibintu,ibidukikije,…ku buryo abantu bawutuyemo bawishimiye bidasubirwaho.
2.Windhoeck-Namibia
Usibye kuba uyu mujyi urimo inzego nyinshi z’ubuyobozi,ni umujyi muto ariko wihagije ku mahoteli,ku bucuruzi,ku buzima,..kandi utekanye ku buryo abawugezemo bawishimira.
3.Tunis –Tunisia
Uyu murwa mukuru w’igihugu cya Tunisia nawo ukaba uzwiho kugira ubuzima bwiza kandi bworoshye,iterambere,umutekano,ndetse n’ibindi byinshi bituma uhagiye atifuza kuhava.
4.Nairobi-Kenya
Uyu ni umurwa mukuru w’igihugu cy’abaturanyi cya Kenya nawo ukaba uzwiho kugira ibintu byinshi bikurura abakerarugendo,imiturire ijyanye n’igihe,ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bituma abahatuye bamererwa neza.
5.Dar ess Salaam-Tanzania
Uyu mujyi abantu benshi bawukundira ikirere cyawo,uburyo ukuramo,uburyo uburezi bworoshye,gutwara abantu n’ibintu,ubucuruzi,umutekano ndetse n’ibindi byinshi.
6.Cape Town-Afurika y’epfo
Cape Town ni umujyi mwiza,uteye imbere,uri ku nkengero z’amazi,ufite isuku,utekanye,kandi utanga icyizere ku baturage bawubamo.
7.Kigali-Rwanda
Kigali ni umujyi ukura cyane kandi muri gahunda,umujyi urangwamo ibikorwa byinshi by’iterambere,umujyi wuje isuku n’ikorabuhanga,umujyi wuje ibidukikije,umutekano,urugwiro rw’abawutuye ndetse n’ibindi byinshi bituma abawutuye bawishimira tutibagiwe abawusura baba batifuza kuwuvamo.
8.Kumasi-Ghana
Kumasi ni umwe mu mijyi ifite ubucuruzi bwo ku rwego rwo hejuru ukaba kandi uzwiho kugira indabyo z’ubwoko bwinshi ku buryo abantu benshi bawukunda.
9.Libreville-Gabon
Libreville ni umujyi urangwamo abantu bize bari ku kigero cya 90%.Uyu mujyi uzwiho ubuhahirane bwa hafi n’igihugu cy’ubufaransa ku buryo usanga abantu baho bafite imibereho ijya gusa n’iy’abafaransa.
10.Lagos-Nigeria
N’ubwo uyu mujyi utuwe n’abantu benshi,ahubwo bituma uryoha kuwubamo kuko usanga ubuzima bwaho buhendutse,hari ibikorwa remezo,amashuri ahagije,imikino n’imyidagaduro,ubucuruzi,umutekano ndetse n’uburyo abantu baho bakirana urugwiro abagana uyu mujyi.
Indi mijyi iki kigo cyavuze ko iryoshye guturamo harimo:Gaborone(Botswana),Accra(Ghana),Alger(Algeria),Grahamstown(frika y'epfo) na Asmara(Eritrea)
Robert N Musafiri