Umujyi wa Kigali ku rutonde rw' imijyi iryoshye guturamo muri Afurika

Utuntu nutundi - 15/10/2014 5:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Umujyi wa Kigali ku rutonde rw' imijyi  iryoshye guturamo muri Afurika

Abantu benshi baba bifuza gutura ahantu heza,hatekanye,hari ibikorwa byinshi by’amajyambere,hari isuku,hari amahirwe yo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi.Iyi ikaba ari n’imwe mu mpamvu nyamukuru zituma abantu benshi bo muri Afurika bifuza kujya kuba mu bihugu bikize.

Nyamara byinshi muri ibi twavuze haruguru hari aho biba biri kandi ari muri Afurika.Muri iyi nkuru turagaruka ku rutonde rw’imijyi 15 iryoshye guturamo ku mugabane wa Africa aho umurwa mukuru w’u Rwanda uza ku mwanya wa 7.Uru rutonde rwakozwe n’ikigo cyitwa Travel Start.

1.Johannesbourg-Africa y’epfo

hte

Johannesbourg ni umujyi ukize cyane kuburyo usanga wihagije ku bikorwa byose by’iterambere nk’ikibuga cy’indege,amahoteli,ubucuruzi,ubuvuzi,gutwara abantu n’ibintu,ibidukikije,…ku buryo abantu bawutuyemo bawishimiye bidasubirwaho.

2.Windhoeck-Namibia

jyt

Usibye kuba uyu mujyi urimo inzego nyinshi z’ubuyobozi,ni umujyi muto ariko wihagije ku mahoteli,ku bucuruzi,ku buzima,..kandi utekanye ku buryo abawugezemo bawishimira.

3.Tunis –Tunisia

yjt

Uyu murwa mukuru w’igihugu cya Tunisia nawo ukaba uzwiho kugira ubuzima bwiza kandi bworoshye,iterambere,umutekano,ndetse n’ibindi byinshi bituma uhagiye atifuza kuhava.

4.Nairobi-Kenya

thre

Uyu ni umurwa mukuru w’igihugu cy’abaturanyi cya Kenya nawo ukaba uzwiho kugira ibintu byinshi bikurura abakerarugendo,imiturire ijyanye n’igihe,ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bituma abahatuye bamererwa neza.

5.Dar ess Salaam-Tanzania

uyt

Uyu mujyi abantu benshi bawukundira ikirere cyawo,uburyo ukuramo,uburyo uburezi bworoshye,gutwara abantu n’ibintu,ubucuruzi,umutekano ndetse n’ibindi byinshi.

6.Cape Town-Afurika y’epfo

hgfd

Cape Town ni umujyi mwiza,uteye imbere,uri ku nkengero z’amazi,ufite isuku,utekanye,kandi utanga icyizere ku baturage bawubamo.

7.Kigali-Rwanda

hg

Kigali ni umujyi ukura cyane kandi muri gahunda,umujyi urangwamo ibikorwa byinshi by’iterambere,umujyi wuje isuku n’ikorabuhanga,umujyi wuje ibidukikije,umutekano,urugwiro rw’abawutuye ndetse n’ibindi byinshi bituma abawutuye bawishimira tutibagiwe abawusura baba batifuza kuwuvamo.

8.Kumasi-Ghana

ijuhgf

Kumasi ni umwe mu mijyi ifite ubucuruzi bwo ku rwego rwo hejuru ukaba kandi uzwiho kugira indabyo z’ubwoko bwinshi ku buryo abantu benshi bawukunda.

9.Libreville-Gabon

hgf

Libreville ni umujyi urangwamo abantu bize bari ku kigero cya 90%.Uyu mujyi uzwiho ubuhahirane bwa hafi n’igihugu cy’ubufaransa ku buryo usanga abantu baho bafite imibereho ijya gusa n’iy’abafaransa.

10.Lagos-Nigeria

lkjhg

N’ubwo uyu mujyi utuwe n’abantu benshi,ahubwo bituma uryoha kuwubamo kuko usanga ubuzima bwaho buhendutse,hari ibikorwa remezo,amashuri ahagije,imikino n’imyidagaduro,ubucuruzi,umutekano ndetse n’uburyo abantu baho bakirana urugwiro abagana uyu mujyi.

Indi mijyi iki kigo cyavuze ko iryoshye guturamo harimo:Gaborone(Botswana),Accra(Ghana),Alger(Algeria),Grahamstown(frika y'epfo) na Asmara(Eritrea)

Robert N Musafiri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...