Kelvin Evans w’imyaka 41 yemeye icyaha ku birego
birimo kwinjira mu modoka no kwinjira ahabujijwe mu mwaka ushize mu mujyi wa
Atlanta, umurwa mukuru wa leta ya Georgia, muri Amerika. Umucamanza yamukatiye
kandi indi myaka itatu azamara agenzurwa narangiza icyo gifungo.
Mu buryo uko bigaragara bwari butunguranye, Evans
yinjiye ku ngufu mu modoka yo mu bwoko bwa Jeep Wagoneer yari yakodeshejwe
n’umuhanga mu gutunganya imbyino ndetse akaba n’umubyinnyi wa Beyoncé, ku
itariki ya 8 Nyakanga (ukwa 7) mu 2025, mu gihe urugendo rw’ibitaramo rwa
Cowboy Carter rwari rugiye kugera i Atlanta.
Abo bombi bagarutse basanga ikirahure cy’inyuma
cy’imodoka cyamenwe kandi imizigo yabo yibwe. Abashinzwe iperereza ntibarabona
izo 'hard drives' cyangwa ibindi bintu byibwe.
Evans yemeye amasezerano mu rukiko ku wa Kabiri
mbere y’uko urubanza rutangira muri iki cyumweru, nk’uko ibiro
by’umushinjacyaha w’akarere Fulton byabibwiye BBC.
Umunyamategeko we yabwiye umucamanza ko umukiriya we
“yizeye kuzagira ejo hazaza aho azagira amafaranga mu buryo bwemewe kandi
akabaho nka twe twese muri sosiyete.”
Gutoranya abagize inteko iburanisha byatangiye ku wa
mbere, maze ubushinjacyaha bwerekana amashusho ya 'camera' z’umutekano
agaragaza imodoka itukura yo mu bwoko bwa Hyundai yari itwawe na Evans
ihagarara iruhande rw’imodoka yakodeshejwe muri parikingi (parking) yo ku igaraje.
Andi mashusho yerekanye iyo Hyundai itukura igeze ku
nyubako y’amacumbi, Evans agaragara afata amavalisi bikekwa ko yari ay’utegura
imbyino wa Beyoncé, Christopher Grant, ndetse n’umubyinnyi Diandre Blue.
Grant na Blue babwiye polisi ko ibintu byibwe muri
iyo modoka harimo mudasobwa ebyiri za MacBook, écouteurs za Apple, imyenda
n’ibindi bikoresho by’agaciro, ndetse na hard drives zari zibitseho ibihangano
bya Beyoncé bitarasohoka, nk’uko abashinzwe iperereza babivuze.
Grant yavuze kandi ko yari afite “amakuru bwite
kandi y’ibanga” ya Beyoncé.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mudasobwa zibwe zari
zifite uburyo bwo kuzikurikirana, bwagaragaje ko zari ziri ahantu hagaragara
muri ayo mashusho ya kabiri.
Mu rwego rw’igihano cye, Evans yategetswe kutegera
abahohotewe ndetse n’aho imodoka yibwe yari ihagaze.
Uku kwinjira mu modoka kwabaye mbere gato y’uko Beyoncé atangiza ibitaramo bine bya Cowboy Carter Tour ku kibuga cyitwa Mercedes-Benz Stadium.

Umujura wibye indirimbo za Beyoncé zitarasohoka yakatiwe gufungwa imyaka ibiri
