Shaquan Seth, umaze gufatwa n’inzego z’umutekano hafi inshuro 150 kuva mu 2009, yafashwe ku wa Mbere ashinjwa kugerageza kwiba ibintu bifite agaciro ka $800, cyane cyane buji, mu iduka rya Target riri kuri Jackson Avenue mu gace ka Queens.
Abashinjacyaha bavuze ko iri duka risanzwe ari ahantu Seth akunda kujya, ndetse ko ari naho yakunze kwiba buji. Mu kwezi kwa Kamena, bivugwa ko yigeze kwiba buji zifite agaciro ka $600 muri iryo duka.
Seth yari amaze gufatwa inshuro nyinshi kubera ibyaha bitandukanye by’ubujura, ariko ku wa 7 Kanama 2026 yararekuwe, kubera ko amategeko ya New York abuza abacamanza gutanga ingwate ku bantu bakurikiranyweho ibyaha bimwe bidakoresha urugomo, birimo ubujura bworoheje.
Yongeye gufatwa nyuma y’ibyumweru bibiri
Kuri iyi nshuro, abashinjacyaha bakoresheje ingingo yo mu mategeko y’ingwate izwi nka “harm on harm”, ituma umucamanza ashobora gutanga ingwate ku muntu ukurikiranweho ibyaha bidakoresha urugomo iyo yongeye gukora ibyaha byinshi cyangwa akangiza ibintu.
Amakuru yo mu nyandiko z’urukiko avuga ko Seth yinjiye muri Target yari yarabujijwe kongera kugeramo. Ngo yashyize buji 40 mu igare ryo gutwaramo ibintu, agerageza gusohoka atishyuye.
Yashinjwe kwinjira mu nyubako agamije gukora icyaha (third-degree burglary) ndetse n’ubujura bworoheje (petty larceny).
Abashinjacyaha bo mu Ntara ya Queens basabye ko Seth afungwa adahawe ingwate, ariko Umucamanza Jennifer Saint-Preux ategeka ko ingwate iba $10,000, yaba mu mafaranga cyangwa mu buryo bw’ingwate.
Abashinjacyaha kandi basabye ko aramutse atanze iyo ngwate, yategekwa kuguma mu rugo.
