Umuhuro wa Diamond Platnumz na P Diddy wongeye kwiharira ipaji y'imbere mu binyamakuru

Hanze - 25/09/2024 9:12 AM
Share:
Umuhuro wa Diamond Platnumz na P Diddy wongeye kwiharira ipaji y'imbere mu binyamakuru

Mu mashusho ari guhererekanwa cyane agaragaza Diamond asobanura uko yahuye na P Diddy Combs, icyagarutsweho cyane ni ibihe bagiranye mu rugo rw’uyu munyabigwi w’umunyamerika.

Icyamamare mu muziki wa Afrika y'Iburasirazuba, Diamond Platnumz yongeye kwiharira paji z'imbere mu itangazamakuru, ariko kuri iyi nshuro ntabwo ari ibigendanye n’umuziki.

Ni nyuma y'uko agarutse ku rugendo yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yitabiriye ibirori bya BET Awards, akanavuga uko yahuye na P Diddy.

Ati: "Twagiye mu rugo kwa Diddy nijoro. Twagiyeyo tugumayo. Hari ibintu twakoze bavuga ko bitemewe kuba twabishyira hanze. Twakoze ibintu bitandukanye n’abantu benshi."

Aya mashusho n’amagambo ya Diamond bijyanye n’ibihe P Diddy ari kunyuramo biri kwibazwaho cyane, hibazwa mu by’ukuri icyo bakoze atatangaje mu buryo bweruye.

Kuri ubu P Diddy akurikiranweho ibyaha birimo n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Bamwe bahuza ibirori Diamond n’abandi bari bitabiriye BET bagiyemo hamwe n’ibirego uyu mugabo akurikiranweho.

Diamond amaze kugwiza ibigwi mu muziki, muri iyi minsi akaba agezweho mu ndirimbo yakoranye na Jason Derulo, hanategerejwe indi yakoranye n’ikindi cyamamare ku Isi mu bihe bya vuba.Diamond uri mu bahanzi bamaze gushinga imizi mu muziki ku Isi hari kwibazwa ibyabereye mu birori yitabiriye kwa Diddy  


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...