Uyu mwana,
amazina ye atatangajwe kubera ko akiri muto, yagejejwe imbere y’Urukiko rwa
Northampton Crown Court ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, ahakana ibyaha
byose ashinjwa. Ibyo byaha bivugwa ko byabaye hagati ya 2023 na 2025.
Nk’uko
byari byaragarutsweho mu rubanza rwabanje rwabereye mu rukiko rw’abana,
abakobwa bavugwa muri uru rubanza bari bafite imyaka iri hagati ya 10 na 15
igihe ibyaha bivugwa byakorwaga.
Uyu
muhungu yitabye urukiko aherekejwe na nyina, ndetse ahakana ibyaha aregwa byose.
Uyu mwana
akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu, gufata ku ngufu umwana utarageza
ku myaka 13 no gukora ibindi bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Nk’uko
tubikesha ikinyamakuru The Mirror, mu bindi byaha ashinjwa harimo ibyaha 12
by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bitatu bijyanye n’ihohotera
rikorewe umwana utarageza ku myaka 13.
Urukiko
kandi rwamenyeshejwe ko akurikiranyweho ibyaha bine bifitanye isano n’amashusho
y’urukozasoni agararamo abana, birimo gukora amashusho atemewe, gutunga
amashusho abujijwe.
Mu byo
ubushinjacyaha bumushinja harimo no gukorakora abakobwa ku mibiri yabo, mu
buryo butaboneye, kandi ku ngufu.
Icyakora,
ibi byose ni ibirego bitaremezwa n’urukiko, kuko uregwa yahakanye ibyaha
ashinjwa byose.
Umucamanza
Rebecca Crane yabwiye uregwa ko urubanza rwe ruzatangira ku wa 25 Ukwakira
2027, rukaba ruteganyijwe ko ruzamara ibyumweru bitatu cyangwa bine.
Uyu
muhungu yahawe uburenganzira bwo kuba hanze ya gereza by’agateganyo, ariko
asabwa kubahiriza amabwiriza y’urukiko.
Muri ayo
mabwiriza harimo kutegera abakobwa bavugwa muri uru rubanza n’abatangabuhamya,
kwirinda kuba ari kumwe n’abakobwa bari munsi y’imyaka 16 nta muntu mukuru ubegereye,
no gukorana na serivisi ishinzwe gukurikirana abana n’urubyiruko
bakurikiranyweho ibyaha mu Bwongereza.
Urubanza
ruzakomeza mu gihe hagitegerejwe iburanisha rizagena niba ibirego aregwa bifite
ishingiro.
