Umuhungu wa Robert Mugabe yitabye urukiko akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

Hanze - 10/10/2025 7:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuhungu wa Robert Mugabe yitabye urukiko akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

Umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yitabye urukiko rwa Harare aregwa gukoresha ibiyobyabwenge.

Robert Mugabe Jr, w’imyaka 33, yafashwe ku wa Gatatu mu gitondo ubwo yari atwaye imodoka mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu muhanda w'icyerekezo kimwe nk’uko byagaragajwe mu nyandiko z’urukiko.

Polisi yasatse agakapu yari yambaye ku rutugu isangamo udusashe tubiri tw’urumogi. Nyuma y’aho, polisi yasohoye itangazo ivuga ko abantu batanu bari mu itsinda “rifitanye isano na we” na bo batawe muri yombi.

Umwunganizi we mu mategeko, Ashiel Mugiya, yabwiye BBC ko batemera ibyo baregwa, ndetse banenga ibivugwa na polisi. Yavuze ko ibiyobyabwenge byafatiwe mu modoka yari irimo abandi bantu batatu, kandi ko byari bifite uburemere bwa garama 0.02, mu gihe inyandiko ya polisi ivuga ko byari garama ebyiri (2g) bifite agaciro k’amadolari 30 (arenga ibihumbi 38 Frw).

Mugabe Jr yagejejwe mu rukiko ku wa Kane yambaye imyenda ya siporo n’ingofero itukura, agaragara avugira kuri telefone ubwo yazamurwaga ajya imbere y’umucamanza. Ntiyambitswe amapingu kandi yari akikijwe n’abantu benshi. Yarekuwe ku wa Gatanu amaze gutanga ingwate ya $300 (hafi ibihumbi 440 Frw).

Ku birebana n’abandi bakekwaho gukorana na we, polisi yavuze ko yabasanzemo udusashe 25 tw’urumogi ndetse n’ibinini bitandatu bya Ecstasy. Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje.

Si ubwa mbere Mugabe Jr avuzwe mu bibazo bimuganisha mu nkiko. Mu 2023, uyu mwana wa kabiri wa nyakwigendera Mugabe na Grace Mugabe, yafashwe akekwaho kwangiza ibintu no gukubita umupolisi mu maso mu birori byabereye i Harare, umurwa mukuru wa Zimbabwe. Yaje kurekurwa nyuma yo kumvikana n’uwamureze, wari inshuti ye.

Robert Mugabe Sr wabaye Perezida wa Zimbabwe yapfuye mu 2019 afite imyaka 95, imyaka ibiri nyuma yo kuvanwa ku butegetsi yari amazeho imyaka 37. Ni we wayoboye urugamba rwo guhirika ubutegetsi bw’abazungu muri Rhodesia (izina rya kera rya Zimbabwe), ariko nyuma yaje gushinjwa gukoresha urugomo mu matora no gusenya ubukungu bw’igihugu.

Nyuma yo kuvanwa ku butegetsi, yasimbuwe n’uwo bari bafatanyije Emmerson Mnangagwa. Umubano hagati ya Mnangagwa n’umuryango wa Mugabe waje kuzamo agatotsi, kuko uwo muryango washinjaga Perezida Mnangagwa kugambanira Mugabe wari umaze imyaka myinshi ayobora igihugu.

Grace Mugabe, umugore wa nyakwigendera, yari afite inyota yo gusimbura umugabo we ku butegetsi, ariko abashyigikiye Mnangagwa barabimwima.

Nyuma y’igihe, Robert Mugabe Jr yaje kongera kugirana umubano mwiza na Perezida Mnangagwa, ndetse mu 2022 yitabiriye inama nkuru ya politiki aho yakiriwe mu buryo bw’umwihariko mu ishyaka riri ku butegetsi, ZANU-PF.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...