Mu butumwa bukubiye mu ndirimbo nshya yashyize ahagaragara yise ‘Ndashaka gupfa’ uyu musore agaragaza uburyo ararikiye gupfa akigira gutura ikuzimu aho anateganya gukomerezayo imishinga ye myinshi irimo no gushinga ikigo ngororamuco aho ikuzimu.
Muri amwe mu magambo agize iyi ndirimbo hari aho Paulin agira ati “ gupfa ni byiza ndumva nshaka gupfa,..sinkangwa ni inzira ingezayo,sindi gukina. ninde wampa lift nkigirayo?”
“I kuzimu haba swagg,i kuzimu ntihaba ubusumbane,niho nshaka gutura njye nkaturana na Philemon,nkakora stage imwe na Michael Jackson,Rwabugiri akabwira ubuhanga bw’ubutwari bwe…”
Tumubajije aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, mu magambo ye Paulin yagize ati ”Nitekerejeho, nsanga ngomba gutekereza mu buryo bwanjye bwihariye kandi nkatekereza ikintu cy’ubutwari nsanga nta butwari buruta gutinyuka urupfu nkurikije ukuntu abantu benshi hano ku isi barutinya.”
Uyu musore akomeza agaragaza ko muri rusange muri iyi ndirimbo ye yifuzaga kugaragaza ko buri wese yaba intwari ashingiye ku bitekerezo bye.
Ati “ urebye ngereranije ku bihangane byabayeho ku Isi nsanga abenshi mubo tuzi ari abakoze ibibi kurusha ibyiza,nkavuga nti kuki se umuntu atajyayo ngo uhakore ikigo ngoramuco ikuzimu. Nibaza ko n’Imana imbajije ikintu cya kigabo natekereje nabona icyo nyisubiza nshingiye kuri iyi ndirimbo.”
Aganira n’ inyarwanda.com,Paulin yaboneyeho gutangariza abakunzi b’umuziki nyarwanda ko yifuza gukomeza gushyira ahagaragara ibihangano bifite ubutumwa bwihariye, mu minsi ya vuba akaba yitegura gushyira hanze izindi ndirimbo ebyiri zizagaragara kuri album ye ya mbere harimo iyo yise inshira ngore n’ikizira ku isi.
Selemani Nizeyimana