Umuhungu wa Muammar Gaddafi yishwe arashwe

Hanze - 04/02/2026 8:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuhungu wa Muammar Gaddafi yishwe arashwe

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa nyakwigendera Muammar Gaddafi wayoboye Libya, yishwe arashwe mu bitero byagabwe iwe, nk’uko byemejwe n’itangazamakuru ryo muri Libya.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 53 y’amavuko, wari umaze igihe agaragara nk’umuntu ufite ijambo rikomeye muri politiki ya Libya, urupfu rwe rwemejwe ku wa Kabiri n’umuyobozi w’itsinda rye rya politiki, abinyujije mu kigo cy’igihugu cy'Itangazamakuru muri Libya (Libyan News Agency).

Umwunganizi we mu mategeko yabwiye ikinyamakuru AFP ko Saif al-Islam yishwe arashwe n’itsinda ry’abantu bane ryagabye igitero cy’iterabwoba mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Zintan. Gusa kugeza ubu, ntiharamenyekana uwaba ari inyuma y’iri sanganya.

Hari andi makuru atandukanye yatanzwe n’umuvandimwe we w’umugore, wavuze kuri televiziyo ya Libya ko Saif al-Islam yaba yaguye hafi y’umupaka wa Libya na Algeria, ibintu byakomeje gutera urujijo ku makuru nyakuri ajyanye n’aho yiciwe.

Saif al-Islam Gaddafi yari amaze igihe afatwa nk’umuntu wa kabiri ukomeye muri Libya nyuma ya se, Muammar Gaddafi, wayoboye iki gihugu kuva mu 1969 kugeza mu 2011, ubwo yahirikwaga ku butegetsi akanicwa mu myigaragambyo y’abaturage.

Uyu mugabo wavukiye mu 1972, yagize uruhare rukomeye mu kuganisha Libya mu mubano mwiza n’ibihugu by’iburengerazuba guhera mu 2000, mbere y’uko ubutegetsi bwa Gaddafi busenyuka.

Yagize uruhare mu biganiro byatumye Libya ireka gahunda yo gutunganya intwaro kirimbuzi, biganisha ku gukurwaho kw’ibihano mpuzamahanga byari byarafatiwe iki gihugu.

Nyuma y’ihanurwa rya se, Saif al-Islam yafunzwe imyaka hafi itandatu n’imitwe yitwaje intwaro yari ifite ububasha mu mujyi wa Zintan. Yashinjwaga kugira uruhare mu gukandamiza imyigaragambyo yamaganaga ubutegetsi bwa se mu 2011.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwifuzaga kumuburanisha ku byaha byibasiye inyokomuntu, mu gihe mu 2015 urukiko rwo muri Tripoli rwamukatiye igihano cy’urupfu adahari. Icyakora, yaje kurekurwa mu 2017 hashingiwe ku itegeko ry’imbabazi ryatanzwe n’ubuyobozi bwo mu burasirazuba bwa Libya.

Kuva Muammar Gaddafi yahirikwaga ku butegetsi, Libya yakomeje kubamo umutekano mucye, igabanyijemo uduce tugenzurwa n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, ndetse igizwe n’ubutegetsi bubiri buhanganye.

Nubwo Saif al-Islam yahakanye kenshi ko atigeze yifuza kuzungura se ku butegetsi, avuga ko “ubutegetsi atari umurima w’uwabutangije”, mu 2021 yatangaje ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Libya mu matora yaje gusubikwa bidasubirwaho.

Urupfu rwe rukomeje gutera impaka n’impungenge ku hazaza h’umutekano, ni mu igihugu kimaze imyaka irenga icumi mu bibazo bikomeye by’umutekano n’ubutegetsi.

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa Muammar Gaddafi wayoboye Libya imyaka irenga 40, yishwe arashwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...