Amakuru
amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Abba Marcus ari kumwe
n’umukunzi we w’Umunyamerika witwa Angel, bombi bagaragara bishimye, babyina
banagaragaza inda y’uyu mukobwa igenda ikura.
Ibi
byakuruye amarangamutima ya benshi bakurikira uyu musore, cyane ko ari intambwe
ikomeye mu buzima bwe.
Aya
makuru yemejwe bwa mbere na Angel ubwe, wavuze ko atwite inda imaze ibyumweru
19, bivuze ko bidatinze umuryango wabo ugiye kwakira umwana wabo wa mbere.
Abba
Marcus ni imfura ya Jose Chameleone n’uwahoze ari umugore we, Daniella Atim,
batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka ushize nyuma y’imyaka
myinshi babanye mu rukundo rwagiye ruvugwaho cyane mu itangazamakuru.
Nyuma
yo gutandukana, Daniella Atim yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho
atuye ari kumwe n’abana be, barimo na Abba Marcus, ari na ho uyu musore akomeje
ubuzima bwe bwa buri munsi.
Nubwo
akiri muto, Abba Marcus amaze igihe agaragaza ko atinya kuvuga ibitekerezo bye,
aho mu mwaka ushize yanenze se ku mugaragaro amushinja ikibazo cy’ubusinzi,
ibintu byavugishije benshi mu bakunzi b’umuryango wabo.
Ubu
ariko, ubuzima bwe burimo gufata indi ntera, aho ari kwitegura inshingano nshya
zo kuba umubyeyi.
Ni intambwe ishobora kumuhindurira byinshi, ndetse igafungura indi paji nshya mu rugendo rwe; si nk’umwana w’icyamamare gusa, ahubwo nk’umuntu ugiye kubaka umuryango we bwite.

Umukunzi wa Abba Marcus w’Umunyamerika yamaze gutangaza ko atwite inda y’amezi arenga ane, bitegura kwakira imfura yabo


