Icyakora, urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha ku byerekeye ingwate kugeza ku wa Kane, kugira ngo habanze hasuzumwe inyandiko n’ibimenyetso bitaruzuzwa neza n’ubushinjacyaha.
Isubikwa ry’iri buranisha rigamije guha abashinjacyaha umwanya wo gukusanya inyandiko n’ibimenyetso by’ingenzi bikenewe muri uru rubanza rukomeye.
Bellarmine Mugabe na Tobias Tamirepi Matonhodze batawe muri yombi ukwezi gushize, bakurikiranyweho uruhare mu iraswa ry’umusore w’imyaka 23 ryabereye mu nzu iri mu gace gakize ka Hyde Park muri Johannesburg.
Nk’uko byatangajwe mbere n’Urwego rw’Ubushinjacyaha, uwo musore bivugwa ko yarashwe mu mugongo agerageza guhunga, agwa hanze y’irembo, hanyuma irembo rirakingwa.
Abashinzwe umutekano basanze aho byabereye amasasu (bullet cartridges), biba mu bimenyetso byatanzwe mu rukiko bishinja Mugabe n’umurinzi we.
Uretse icyaha cyo kurasa, aba bagabo bombi bashinjwa no kubangamira ubutabera, bikekwa ko hari intwaro yaburiwe irengero kandi inzego z’umutekano zikaba zigishakisha.
Bellarmine Mugabe w’imyaka 31 n’umurinzi we w’imyaka 33 bari basanzwe batavugwaho byinshi mu itangazamakuru, ariko uru rubanza rwakuruye amatsiko menshi kubera ko Bellarmine ari umwe mu bana ba Robert Mugabe, wigeze kuyobora Zimbabwe igihe kirekire.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko hatangijwe iperereza ryimbitse ku byabaye n’uruhare bakekwaho.
Si ubwa mbere umwe mu bana ba Robert Mugabe ajyanywe mu batabera kuko n’undi muhungu we, Robert Mugabe Jr., na we yigeze guhura n’ibibazo nk’ibyo.
Bellarmine Mugabe, umuhungu muto wa nyakwigendera Robert Mugabe, ari kuburanishwa muri South Africa akurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwica
Robert Mugabe Jr., umuhungu wa nyakwigendera Robert Mugabe, yigeze kujyanwa mu rukiko aregwa icyaha cyo gutunga urumogi
