Emma Pascaline uri mu myaka 21 yamaze kubatizwa mu mazi menshi, umwanzuro avuga ko ari wo wa mbere mwiza afashe mu buzima bwe.
Ati "Nogejwe n’ubuntu bw’Imana.
Igihe cy’umunezero."
Emma Pascaline yamamaye mu marushanwa y’ubwiza atandukanye
cyane muri Miss Rwanda 2022.
Ni umwe mu bakobwa b’inkingi za mwamba za Kigali Protocal, ikompanyi itanga serivise za protocol.
Mu bihe bitandukanye yagiye yiyambazwa mu bikorwa byo kwamamaza
kompanyi zitandukanye yaba mu Rwanda n'aho yiga.
Muri iy’iminsi akomeza kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’umuhanzi Chriss Eazy basanzwe ari inshuti magara nk'uko bombi babyivugira.
Umuhoza Emma Pascaline yuzuye umunezero nyuma y'uko afashe umwanzuro akabatizwa
Haciyeho igihe kitari gito avugwa mu rukundo na Chriss Eazy basanzwe ari inshuti magara