Umuherwe w'imyaka 78 washinze ikinyamakuru gikomeye mu Bushinwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Inkuru zishyushye - 09/02/2026 7:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuherwe w'imyaka 78 washinze ikinyamakuru gikomeye mu Bushinwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Urukiko rwa Hong Kong rwakatiye igifungo cy’imyaka 20, umuherwe Jimmy Lai utunze Miliyari 1.2 y'amadorali, wanashinze ikinyamakuru cyashyigikiraga demokarasi "Apple Daily", igihano gifatwa nk’ikomeye cyane cyatanzwe hashingiwe ku itegeko rishya ry’umutekano w’igihugu.

Mbere y’uko akatirwa, Leta y’u Bwongereza yari yanenzwe cyane kubera ibyo bamwe bise diplomasi icumbagira, aho byavuzwe ko itakoze bihagije ngo iharanire irekurwa rya Jimmy Lai w'imyaka 78, ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza.

Ibi byiyongereyeho nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer yagiriye i Beijing mu mpera za Mutarama, uruzinduko rwabaye urwa mbere rw’umuyobozi w’u Bwongereza mu Bushinwa mu myaka umunani ishize.

Nyuma y’uru ruzinduko, Itsinda ry’Abadepite b’u Bwongereza rishinzwe ibijyanye n’ifungwa rishingiye ku karengane n’abafashwe nk’abanyago, ryatangaje ko amahirwe yo kurekura Jimmy Lai yapfushijwe ubusa kubera diplomasi idakomeye.

Ryakomeje rigira riti: “Aya mahirwe apfushijwe ubusa ashobora gutuma Jimmy Lai ahaburira ubuzima.”

Mu minsi mike yakurikiyeho, umuhungu wa Jimmy Lai witwa Sebastien Lai na we yanenze uru ruzinduko, aruvuga nk’amahirwe yapfushijwe ubusa.

Mu buhamya yatanze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Guardian, yavuze ati: “Niba ikibazo cyanjye gifite agaciro, kuki batashyizeho ibisabwa bisobanutse bigamije kurekura data?” Yongeyeho ko uru ruzinduko “rwari ikintu gikomeye cyatanzwe nta nyungu gifitiye se.”

U Bwongereza buvuga ko bugiye kongera kuganira n’u Bushinwa byihuse

Nyuma y’uko Jimmy Lai akatiwe, Leta y’u Bwongereza yatangaje ko igiye kongera kuganira byihuse n’ubutegetsi bw’u Bushinwa ku kibazo cye. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Yvette Cooper, yavuze ko iki gihano ku muntu ufite imyaka 78 kimeze nk’igihano cya burundu.

Yagize ati: “Nongera guhamagarira ubuyobozi bwa Hong Kong guhagarika aka karengane gakabije no kumurekura hashingiwe ku mpamvu z’ubutabazi, kugira ngo yongere ahure n’umuryango we.” Yongeyeho ko u Bwongereza “buhagaze ku ruhande rw’abaturage ba Hong Kong.”

Ubuyobozi bwa Hong Kong bushyigikiye igihano

Ku rundi ruhande, John Lee Ka-chiu, umuyobozi mukuru wa Hong Kong, yashimye cyane igihano Jimmy Lai yahawe, avuga ko ibyaha bye byari bikabije kandi biteye ishozi.

Mu butumwa yashyize kuri Facebook, yavuze ko Jimmy Lai yakoresheje Apple Daily mu gushyira ubumara mu bitekerezo by’abaturage, guteza amacakubiri, kugoreka ukuri no gushishikariza amahanga gufatira ibihano u Bushinwa na Hong Kong.

Yagize ati: “Ibikorwa bya Jimmy Lai byahungabanyije umutekano w’igihugu, bigirira nabi inyungu z’igihugu n’iz’abaturage.” John Lee yanavuze ko iki gihano ari intambwe ikomeye mu rugamba rwa Hong Kong rwo kurinda umutekano w’igihugu.

Igihano cy'imyaka 20 cyakatiwe Jimmy Lai ntabwo kiri kuvugwaho rumwe mu Bushinwa no mu Bwongereza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...