Ibi byaturutse ku bitekerezo by’abasesenguzi ba politiki barimo Dr. Frans Cronje, wahuje icyemezo cya Motsepe cyo kuva ku buyobozi bukuru bw’ikigo cye cy’ishoramari n’umugambi wa politiki.
Mu cyumweru gishize, Patrice Motsepe yeguye ku mwanya wa Perezida Nshingwabikorwa wa African Rainbow Minerals (ARM), asigara ari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi udakora imirimo ya buri munsi (non-executive chairman).
Dr. Cronje yavuze ko iki cyemezo gishobora gusobanurwa nk’intambwe yo kwitegura kwiyamamariza kuyobora ishyaka rya African National Congress (ANC), rizwi cyane mu rugamba rwo kurwanya ivanguramoko (apartheid).
Gusa, ibi bihuha ntibyemezwa n’ukuri, kuko Motsepe ubwe nta gahunda yigeze atangaza yo kwiyamamaza kuri uwo mwanya.
Undi musesenguzi wa politiki, Prince Mashele, yatangaje ko ANC iri mu bihe bigoye kandi iri gucapisha imyenda (T-shirts) igamije gushyigikira ko Motsepe yaba Perezida w’iri shyaka.
Yagize ati: “Mfite amafoto y’imyenda iriho amagambo ‘Savumelana’ bisobanura ngo ‘twabyumvikanyeho’, n’amagambo PM asobanura Patrice Motsepe. Imashini zirimo gucapisha iyo myenda. Ibi bivuze ko Motsepe ashaka kuba Perezida.”
Mashele kandi yagaragaje ko n’iyo ayo makuru yaba ari ukuri, ANC yaba atari yo modoka nziza ya politiki Motsepe yakwifashisha, kuko asanga iri shyaka riri mu marembera.
Yagize ati: “Motsepe arimo guhitamo ifarashi yapfuye. Nta ho igana. Naramuka yinjiye muri ANC ashobora kwangiza izina rye.”
Nk’uko byatangajwe na Bloomberg, bamwe mu banyamuryango ba ANC batangiye ubukangurambaga bwo gushyigikira ko Motsepe yaba umuyobozi wabo.
Aba banyamuryango bifuza ko Afurika y’Epfo yakwigana ubukungu bwa Singapore, bemeza ko Motsepe ashobora guteza imbere inganda no kugabanya ikibazo cy’ubushomeri gikomeje guhangayikisha igihugu.
Motsepe abaye Perezida wa ANC, yaba abaye Perezida wa mbere w’iri shyaka mu gihe cya demokarasi utarigeze afungwa nka Nelson Mandela, cyangwa ngo ajyanwe mu buhungiro nka Thabo Mbeki na Jacob Zuma, cyangwa ngo abe umwe mu bayoboye imiryango ikomeye yarwanyaga 'apartheid' nka Perezida uriho Cyril Ramaphosa.
Motsepe kandi yazana ubunararibonye mu buyobozi mpuzamahanga, kuko kuva ku wa 12 Werurwe 2021 ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF). Byongeye, yazana n’ubumenyi mu by’amategeko n’ubucuruzi mu buyobozi bw’igihugu.
Kuba Perezida wa ANC, byaba biganisha Motsepe ku kuba Perezida wa Afrika y'Epfo dore ko ari ryo shyaka riri ku butegetsi kuva mu 1994 ubwo hatorwaga Nelson Mandela.
Motsepe yavutse mu 1962 i Soweto, yiga amategeko anabikora nk’umwuga, aba umunyamategeko wa mbere w’umwirabura wabaye umufatanyabikorwa mu kigo cy’amategeko cya Bowman Gilfillan i Johannesburg mu ntangiriro z’imyaka ya 1990.
Ubumenyi bwe mu mategeko, by’umwihariko ay’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bwamufashije kwinjira muri uru rwego mu gihe Afurika y’Epfo yari mu mpinduka zikomeye nyuma yo gukuraho apartheid no gushyiraho politiki nshya z’ubukungu.
Mu 1994 yashinze Future Mining, ikigo cyatangaga serivisi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, maze akoresha uburyo bushya bwo kuyobora butuma ahindura ibirombe bitatangaga umusaruro biba ibyunguka.
Mu 1997 yashinze ARMgold, nyuma iza kuba African Rainbow Minerals (ARM), ikigo cyakuze kiba igihangange mu bucukuzi bwa zahabu, platine, ibyuma, amakara, umuringa n’andi mabuye y’agaciro atandukanye.
Nubwo hakomeje kuvugwa byinshi ku hazaza ha Motsepe muri politiki, kugeza ubu nta cyemezo cyangwa itangazo arashyira ahagaragara ku bijyanye no kwiyamamariza kuyobora ANC.
Patrice Motsepe ni we mwirabura ukize kurusha abandi mu gihugu cya Afrika y'Epfo, akaba atunze arenga Miliyari 4.1 y'amadorali y'Amerika.

Patrice Motsepe uyobora CAF biravugwa ko agiye kwinjira muri Politike

Patrice Motsepe asanzwe ari Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'amaguru muri Africa, CAF
