Uyu muherwe usanzwe ari inshuti ikomeye y'u Rwanda kuko asanzwe akorana narwo binyuze mu Muryango Gates Foundation, abereye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi utera inkunga ibikorwa binyuranye mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 2026, Bill Gates, yasuye Uruganda rukora inshinge zoherezwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika rwatashywe mu 2025 ndetse biteganyijwe ko aza no gusura n'ibindi bikorwa byo mu buzima, ubuhinzi n'ibikorwaremezo bitandukanye.
Ibikorwa Gates asura mu Rwanda biri mu byo Umuryango Gates Foundation, abereye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, usanzwe utera inkunga.
Uruganda rwa TKMD yasuye ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Mwulire giherereye mu Karere ka Rwamagana. Rwatashywe ku wa 1 Mata 2025, rutangira rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni imwe ku munsi.
Rwatangiranye abakozi 110, aho 80% ari abagore. Inshinge rwakoze zabanje kugenzurwa kugira ngo harebwe ko zujuje ibipimo mpuzamahanga, mbere yo kwemererwa gushyirwa ku isoko.
Inshinge za mbere zakozwe n’uru ruganda zaguzwe na UNICEF, kugira ngo zoherezwe mu bihugu birimo Ethiopia, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Mozambique.
CNBC Africa yatangaje ko TKMD imaze gukora inshinge zirenga miliyoni 22 kuva mu 2024, kandi rwabonye isoko rya UNICEF ryo gukora izindi miliyoni 150.
Bill Gates yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje akamaro ko kugira imiyoboro yizewe yo gukora no kugeza ku baturage imiti, inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.l ashima intambwe u Rwanda rwateye mu buzima.
Agaruka ku rugendo u Rwanda twakoze mu guhangana n'ikibazo cy'impfu z'abana n'ababyeyi, Bill Gates yavuze ko kuva mu 2000, impfu z’abana b’Abanyarwanda batarageza ku myaka itanu zagabanutseho 80%, mu gihe impfu z’abagore ziterwa n’ibibazo byo gutwita no kubyara zagabanutseho 85% ashimira u Rwanda.
Ati “Ikinshimisha ntabwo ari igikorwa kimwe cyihariye, ahubwo ni uburyo ishoramari ry’igihe kirekire igihugu cyakoze mu baturage, mu nzego zikomeye no mu kugeza serivisi ku baturage ririmo gutanga impinduka zigaragara.”
Uruzinduko rwa Gates mu Rwanda ruribanda kandi ku buryo igihugu gikoresha ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano mu kunoza serivisi z’ubuzima.
Uruzinduko rwe ruje mu gihe Gates Foundation yatangaje gahunda yo gushora miliyari 200$ mu myaka 20 iri imbere, igice kinini cyayo kikazakoreshwa mu bikorwa bigirira akamaro Afurika.
Gates yavuze ko nubwo inkunga y’abafatanyabikorwa izakomeza kugira uruhare, iterambere rirambye rya Afurika rizashingira ku buyobozi, inzego zikomeye n’ibisubizo byateguwe n’Abanyafurika ubwabo.
Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda
